Kicukiro: Umushoferi yatawe muri yombi akekwaho guha Umupolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mata 2020 yafashe umushoferi witwa Gasisi Kalim arimo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 umupolisi ukora muri iri shami rya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu Gasisi yari aherutse gukorera impanuka mu mujyi wa Kigali, mu iperereza ry’impanuka umugenzacyaha yabaye afatiriye ibyangombwa ariko akaba yari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatangiwe mu mahanga.

CIP Umutesi yagize ati: “Umupolisi yasanze afite uruhushya rwo mu mahanga amusaba kuzana urwo mu Rwanda kuko yari amubwiye ko arufite. Yaje kuruzana ariko basanga ni uruhimbano, nyuma bimaze kugaragara ko uruhushya yazanye ari uruhimbano Gasisi yaje guhamagarwa kuri Polisi ntiyaza ahubwo ahamagara umupolisi warimo gukurikirana dosiye y’impanuka yakoze amubwira ko ashaka kumugurira Fanta.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko uwo mupolisi yahise amenya ko ari ruswa ashaka kumuha ahita abimenyesha abandi bapolisi hategurwa igikorwa cyo kumufatira mu cyuho atanga ruswa.

Ati “Uriya mushoferi ashobora kuba yaraketse ko abapolisi batahuye ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda ari uruhimbano yashatse uko yaha ruswa umupolisi kugira ngo dosiye ye ayiburizemo.

Umupolisi yahise abwira bagenzi be aho baza guhurira mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo.”

CIP Umutesi yavuze ko kuri iki cyumweru mu ma saa tanu nibwo umupolisi yahuye n’uwo mushoferi mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro afatirwa mu cyuho arimo kumuha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu muri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo kugira ngo akorerwe dosiye.

CIP Umutesi yongeye gukangurira abantu kwirinda gutanga ruswa ahubwo bagakora ibintu binyuze mu mucyo.
Ati “Uriya muturage yakoze ibyaha bibiri, gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga ruswa. Nyamara iyo atanga amafaranga akajya kwiga gutwara ibinyabiziga yari kubona uruhushya rw’umwimerere, ariko yakoresheje uruhushya ruhimbano wenda banamuca amafaranga menshi none yarufatanywe ajya gutanga ruswa.”

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw