Kigali: Abadafite ibiribwa bashyiriweho umurongo wo guhamagara ho bagafashwa

Umujyi wa Kigali washyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa ugenewe abafite ikibazo cy’ibiribwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari abashobora kwibagirana ku rutonde rw’abo leta yemeye gufasha cyangwa se abo ibyo bari barizigamye byashira.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage ko muri iki gihe twubahiriza amabwiriza ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 3260.”

@igicumbinews.co.rw