Kigali: Abakobwa bahohoteye mugenzi wabo bakatiwe gufungwa imyaka 25

Abakobwa batandatu n’umusore umwe bari bakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu baregwaga ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi (Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha) bakatirwa gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ari barindwi baregwaga ubwinjiracyaha mu bwicanyi bakoze ubwo bari bagambiriye kwica Mukamana Sandrine bagateshwa bataragera ku mugambi wabo.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu ruhame tariki 5 Werurwe 2020 icyakora kuko hari abatari bunganiwe biba ngombwa ko rusubikwa rwimurirwa tariki 9 Werurwe 2020.

Ababurana bavugaga ko bemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ko batashakaga kwica Mukamana, ibi byatumaga bahakana icyaha baregwaga cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ndetse bagasaba ko urubanza rwabo rwajyanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Aba baregwa bari basabiwe gufungwa imyaka 25 ndetse bagatanga n’ihazabu ya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwategetse ko telefoni esheshatu za bariya bakobwa zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.

Abaregwa nta n’umwe wari uri mu rukiko, kimwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa mu mategeko na bo ntibitabiriye isomwa ry’uru rubanza.

@igicumbinews.co.rw