Kigali: Abantu 130 bafatiwe mu kabyiniro

Abantu 130 bafatiwe mu kabyiniro ka Laguna Motel mu Mujyi wa Kigali, bacibwa amande kubera kurenga amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse nyirayo akurikiranwaho kwigomeka.

Abo bantu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko banywaga inzoga ndetse bakoranye ari benshi kandi bitemewe, nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabitangaje.

CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE ko abantu bafashwe nta mabwiriza n’amwe yashyizweho n’inzego zishinzwe gukurikirana ikumirwa ry’icyorezo cya COVID-19 bari bubahirije.

Ati “Barenze ku mabwiriza bajya mu kabyiniro kandi bitemewe, banywayo inzoga, bacuruza akabari kandi ntibyemewe, barenga ku masaha ya saa Yine kandi ntibyemewe, bahuye ari benshi kandi ntibyemewe, nta kijyanye n’amabwiriza, nta kijyanye n’amategeko cyubahirizwaga.”

“Abantu baciwe amande, icya kabiri ni uko iriya nyubako yafunzwe, ikiguzi cyo gukora ibitemewe n’amategeko ni icyo. Icya gatatu ni uko nyirayo ari bufungwe agakurikiranwa n’amategeko ku cyaha cyo kwigomeka ku mabwiriza.”

CP Kabera yavuze ko ikibazo cyamaze kugezwa mu bugenzacyaha ngo gikurikiranwe, kubera ko habayeho kwigomeka ku mabwiriza yashyizweho na leta.

Yasabye abaturarwanda kwirinda kurenga kuri aya mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, bagakora ibyemewe, ibitemewe bakabireka.

Mu makosa aba bantu bashoboraga guhanirwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali, harimo kudasiga intera hagati y’umuntu n’undi (10.000 Frw), kurenza amasaha yo gutaha nta burenganzira (10.000 Frw) cyangwa gufatirwa mu kabari (25.000 Frw), byiyongeraho gushyirwa ahantu habigenewe igihe kitarenze amasaha 24 ngo bigishwe.

Ni mu gihe ku bacuruzi, uwafunguye akabari acibwa 150.000 Frw no gufungirwa serivisi zose yari yemerewe gutanga, mu gihe kitarenze amezi atatu.

Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko iyi Motel yahise ifungwa burundu kubera ko yari isubiracyaha.

 

Bamwe mu bafashwe ubwo Polisi yari ibagezeho 
@igicumbinews.co.rw