Kigali: Abantu Batatu bari bafite amafaranga y’amiganano batawe muri yombi
Ku cyumweru, 10 Ugushyingo, 2019
Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro yafashe abagabo babiri aribo Atambushaka Jean Baptiste w’imyaka 39 wafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 96 angana n’inoti 48 za bibiri z’amiganano.
Undi n’uwitwa Kubwimana Jean Tharcisse w’imyaka 28 wafatiwe mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro afite inoti y’ibihumbi 5 y’amiganano. Aba bombi bakaba barafashwe mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko ifatwa ry’aba bombi ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Uyu mugabo Kubwimana yagiye kwishyura amafaranga y’icumbi nyir’inzu witwa Mukamparirwa Beatrice w’imyaka 29 amuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6000frw), inoti ya 1,000frw n’indi y’ibihumbi bitanu (5,000Frw) amaze kuyamwishyura nibwo Mukamparirwa yagiye guhaha muri Butiki yishyura ya noti ya bitanu nyiri butiki yitegereje asanga n’iy’amiganano ahita yitabaza Polisi, Mukamparirwa ahita afatwa ndetse na Kubwimana avuga ko yayamuhaye.”
Ni mugihe uwitwa Atambushaka we yafatiwe mu mudugudu wa Nyabugogo agiye kubitsa inoti zigera kuri 48 za bibiri ku mucuruzi wa sosiyete y’itumanaho ya MTN.
Yagize ati: “Yajyanye aya mafaranga angana n’ibihumbi 96 (96,000frw) ku mukozi wa MTN ngo ayamubikire kugira ngo abone uko ajya kubikuza amazima k’uwundi mukozi w’iyi sosiyete y’itumanaho, undi ayitegereje mbere y’uko ayamubikiriza aza gusanga ni amiganano niko guhita amufata aramukomeza we na bagenzi be bahita batabaza Polisi iraza iramufata.”
CIP Umutesi yashimiye aba batururage bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bombi, aboneraho gusaba n’undi wese kujya agira amakenga ku mafaranga ahawe akabanza kuyagenzura ko yujuje ubuziranenge.
Ati: “Turashimira ugushishoza kwiza kwakozwe n’aba baturage ndetse n’uburyo batangiye amakuru ku gihe aya mafaranga agahagarikwa atarakwirakwizwa. Tubonyeho gukangurira abantu bose kujya bagenzura amafaranga bahawe, turongera gukangurira abacuruzi kandi gutunga utwuma dusuzuma ubuziranenge bw’amafaranga.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye buri wese kugira uruhare rwo kujya atanga amakuru y’umuntu wese ukora cyangwa ufite bene aya mafaranga y’amiganano kuko agira ingaruka kuri buri wese no ku gihugu muri rusange.
Kubwimana yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gikondo naho Atambushaka ashyikirizwa urukorera kuri sitasiyo ya Kimisagara, aho bombi bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho.
Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
@igicumbinews.co.rw