Kigali: Abashoferi 26 barimo ab’igitsina gore batawe muri yombi basinze

Abashoferi bafashwe basinze(Photo:Rwanda National Police)

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 16 kugeza mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021 yafashe abashoferi 26 batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje isaha yo kugera mu rugo.

 

Kuri iki cyumweru, tariki ya 20 Kamena 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’Akarere ka Nyarugenge, Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo ni bwo abafashwe beretswe itangazamakuru.




Bamwe mu beretswe itangazamakuru bahurira ku kuba gutwara ibinyabiziga basinze ari amakosa, bakagira inama Abaturarwanda kwirinda kugwa mu makosa nk’ayo kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe muri aba bashoferi yafashwe saa Tatu zirengaho iminota 10 afite icyangombwa kimwemerera kugenda nyuma y’amasaha ariko bamupimye basanga yanyoye inzoga.

Ati “Nafashwe kubera gutwara imodoka nanyoye inzoga, bamfata hari nka saa Tatu n’iminota icumi, maze igihe kinini ntanywa inzoga uretse ka Kambuca nari nanyoye, Abanyarwanda bareke kunywa inzoga ngo batware kuko si byo.”



Mugenzi we yavuze ko yafashwe atanyoye kuko afite impapuro za muganga zimubuza kunywa inzoga, akiyemerera ko yafashwe nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’indi mu Karere ka Nyarugenge ahagana saa Moya z’umugoroba.

Yagize ati “Ndi ku miti imbuza kunywa inzoga hari n’urupapuro rubigaragaza, baramfashe bampimye bansangamo inzoga ntazi aho zaturutse. Ndabwira abantu ko atari byiza kunywa inzoga bagatwara ibinyabiziga kuko byashyira ubuzima bwabo n’abandi bakoresha umuhanda mu kaga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bamaze igihe bakangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ariko bagakomeza kwica amategeko nkana.

Ati “Aba bashoferi twabafashe batwaye basinze banarenze ku masaha yo kugera mu rugo yagenwe, aba bose mureba ntawe udafite uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga. Twakoze ubukangurambaga buhagije bwa Gerayo Amahoro ariko bagakomeza bakica amategeko y’umuhanda nkana, birababaje kubona umuntu wakabaye utanga urugero rwiza ariwe wishe amabwiriza yashyizweho.”

Ku bavuze ko akuma gapima uwanyoye inzoga kaba karabibeshyeho, CP Kabera, yasobanuye ko badakwiye gushaka urwitwazo nyuma yo gufatirwa mu makosa.

Ati “Akuma gapima ntikibeshya kuko gapima inzoga ziri mu mubiri binyuze mu mwuka, ariko benshi iyo tubafashe babigira urwitwazo, bareke gukora amakosa aho kwitwaza akuma gapima.”

Yibukije Abaturarwanda ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa ijana ku ijana, kandi ko batazahwema gufata abayica nkana.

Umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 naho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ni ibihumbi 25 Frw.

 

Abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze basabye Abanyarwanda kubyirinda kuko byashyira ubuzima bwabo mu kaga

 

Abashoferi 26 bafashwe na Polisi batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo kugera mu rugo

 

 

Mu bashoferi bafashwe harimo n’abari n’abategarugori

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko batazadohoka gufata no guhana abica amategeko nkana
@igicumbinews.co.rw