Kigali: Abaturage b’amikoro make batangiye guhabwa ibiribwa(Menya ikigenderwaho)

Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo guha ibiryo abaturage b’amikoro make, ni muri ibi ibihe uturere tuwugize turi muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko imirenge 12 yo mu turere dutandukanye ariye yahereheweho ihabwa ibiribwa, bikaba bigomba guhabwa abantu babaruwe n’inzego z’ibanze zagaragaje ko badafite icyo kurya.



Ibi biryo birimo gutangwa n’inzego z’ibanze zirangajwe imbere n’urubyiruko rw’abakorerabushake, ababitanga bagasabwa kubahiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. 

Nyuma yuko hagiyeho gahunda ya Guma mu rugo muri Kigali n’utundi turere 8, yatangiye kuwa 17 Nyakanga 2022 ikazarangira 26 Nyakanga 2021, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yahise atangaza ko Guverinoma izaha ibiryo ab’amikoro make barenga ibihumbi 200, babaruwe n’inzego z’ibanze.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: