Kigali: Batatu batawe muri yombi bakurikiranweho kwenga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo gufata abantu bakoraga inzoga zitemewe n’amategeko. Ni umukwabu wakorewe mu turere twose tugize umujyi wa Kigali uko ari dutatu hakaba harafatiwe litiro 900.

Mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Rugarama mu mudugudu wa  Munanira mu karere ka Nyarugenge hafatiwe uwitwa Ntamwemezi Pascal w’imyaka 36, yafatanwe litiro 240. Mu karere ka   Gasabo mu murenge wa Bumbogo mu kagari ka Kinyaga hafatiwe uwitwa Kubwimana Olivier w’imyaka 58, yafatanwe litiro 540. Ni mugihe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama mu kagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri uwitwa Mukarutesi Louise w’imyaka 50 yafatanwe litiro 120.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko ziriya nzoga zafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abafashwe bose uko ari batatu, abapolisi basanze bari barakoze ibisa nk’inganda mu ngo zabo kuko nibo bazikoreraga, zimwe baziranguzaga izindi bakazicururiza mu tubari twabo.

CIP Umutesi yagize ati “Bariya bose  bari barakoze inganda zenga ziriya nzoga, baranguzaga izindi bakazicuruza mu tubari twabo. Abaturage nibo baduhaye amakuru twe dukora igikorwa cyo kubafata.”

Yakomeje agaragaza ko bariya bantu bafatiwe mu makosa atandukanye kandi akomeye aho bakoraga inzoga zitemewe n’amategeko bakagerekaho no kuzicuruza muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Kronavirusi. Yaboneyeho gukangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga banabona abazikora bakihutira gutanga amakuru mu bayobozi.

Ati “Tubanza gusobanurira abaturage ingaruka za ziriya nzoga uburyo bitewe n’isuku nkeya zikoranwa ndetse n’ibyo zikorwamo bishobora kubagiraho ingaruka mu buzima. Ingaruka bashobora kuzibona vuba cyangwa zikazagaragara bitinze, ariko icyo bahita babona ni uko uwazinyoye nyinshi (Gusinda) akora ibyaha bitandukanye bityo agahungabanya umutekano ndetse agafungwa.”

Izo nzoga zafashwe zahise zimenwa ndetse abazifatanwe bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yavuze ko ibikorwa byo kurwanya abakora ziriya nzoga ndetse n’ibindi byaha bitazigera bihagarara, abagaragariza ko n’abatarafatwa baza gufatwa mu minsi ya vuba ku bufatanye n’abaturage.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co rw