Kigali: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwangiza ibikorwaremezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira ku cyicaro cya Polisi yo  mujyi wa Kigali herekaniwe abagabo batatu bakurikiranweho uruhare mu kugura insinga z’amashanyarazi n’izikwirakwiza murandasi. Bakaba baraziguraga mu buryo butubahirije amategeko ndetse bazigura ku bantu bazibye. Abafashwe ni Sindikubwabo Thierry, Uwamahoro Jean Claude na Twagirimana Viateur, bose bafatiwe mu mujyi wa Kigali ari naho baguraga izi nsinga.

Aba bose uko ari batatu baremera ko baguraga insinga ku bantu batazwi ndetse bakazigura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta nyemezabwishyu zazo  bafite. Bakiyemerera ko ibyo bakoze ntaho bitandukaniye n’ubujura.

Uwamahoro Jean Claude yavuze ko yemera icyaha yakoze kuko yaguze insinga zibwe n’abandi bantu.

Yagize ati  “Njyewe abantu barazaga bakanzanira insinga nanjye nkazigura ngamije kuzajya kuzigurisha ahandi nkabungukamo. Gusa nta minsi yaciyeho Polisi yakoze igikorwa cyo kugenzura baza kumfatana izo nsinga nari naraguze. Ubundi icyo nakoze ni ubufatanyacyaha cy’ubujura kuko naguze ibyibano.”

Twagirimana Viateur avuga ko ubusanzwe yakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi, yafatanwe insinga yaguze amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 200. Twagirimana nawe avuga ko izo nsinga yazihabwaga n’abantu batandukanye nawe akabona ari imari atakwitesha agahita azigura.

Yagize ati  “Bansangaga mu Gakiriro ka Gisozo aho nari umukarani ku isoko, ariko nkaba nari mfite akazu najyaga mbikamo imari naguze. Abantu rero bagiye banzanira insinga ngo nzigure nanjye nzazigurishe niyungukire, nari maze icyumweru nzigura Polisi ihita izimfatana.”

Abafashwe bose uko ari batatu baremera icyaha bakanagisabira imbabazi bakemera ko kuba baraguze ibintu bidafitiwe inyemezabwishyu baguze ibijurano binatewe n’abantu bazibahaga ndetse n’uburyo bazibahagamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakurikiranweho kugira uruhare mu kwangiza ibikorwaremezo kuko ziriya nsinga baziguraga n’abantu bazibye aho Leta igenda ishyira amashanyarazi ndetse na murandasi (internet).

Yagize ati  “Izi nsinga zakurwaga ahashyirwa amashanyarazi izindi ni izikwirakwiza murandasi (interenet). Aba bafashwe rero baziguraga n’abaziba, bakazigura bavuga ko babonye imari, baguraga ibyibano kuko bakagombye kuba bafite inyemezabwishyu.”

CP Kabera yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa akemeza akangurira abantu kwirinda kugura ibibonetse byose bavuga ngo biboneye imari.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusang  ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw