Kigali: Hafashwe Litiro zirenga 7,200 z’inzoga zitemewe

Mu bikorwa bya Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe abantu bakoraga inzoga zitemewe. Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka hafatiwe litiro 5,760 naho mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima hafatirwa litiro 1,452. 

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko inzoga zo ku Muhima zafatanwe uwitwa Murwanashyaka Eric bakunze kwita  Fils ufite imyaka 34 naho mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka inzoga zafatanwe  Niyitegeka D’Amour.

CIP Umutesi yagize ati  “Bariya bagabo bari barakoze igisa nk’inganda mu ngo zabo kuko uwitwa Niyitegeka iwe twahasanze  ingunguru 24 zuzuyemo ziriya nzoga cyo kimwe na Murwanashyaka yari afite ingunguru zuzuye izindi yarazipfundikiye mu macupa.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko bariya bagabo bavuga ko inzoga zabo ari kambuca ariko amakuru ahari  ni uko  atariyo kuko nta byangombwa bibemerera kuzikora bafite, ahubwo bavangavanga ibintu bitandukanye bakabyita kambuca ndetse n’aho bakorera hari umwanda. 

Yagize ati   “Bavanga ibintu byinshi birimo tangawizi, umusemburo (levure), Amajyani n’ibindi bintu byinshi byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yongeye gusaba abaturage kwirinda ziriya nzoga ndetse babona aho ziri bakihutira gutanga amakuru. Yabibukije ko ziriya nzoga zibicira ubuzima buhoro buhoro kandi zigatuma bakora ibyaha.

Ati  “Dukangurira abaturage kwirinda ziriya nzoga kuko zibangiriza ubuzima buhoro buhoro. Iyo bazisinze usanga bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango n’ibindi bitandukanye. Usibye n’ibyo kandi gukora ziriya nzoga ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Inzoga  zahise zimenwa, abazifatanwe nabo bashikirizwa ubuyobozi ngo babihanirwe.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@igicumbinews.co.rw