Kigali: Igihe cyo gufunga amwe mu masoko cyongerewe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igihe cy’iminsi irindwi cyari cyatanzwe amasoko abiri yo muri Kigali yagombaga kumara afunzwe cyongereweho indi minsi irindwi.

 

Isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi rwagati ni rimwe mu masoko abiri yafunzwe
Isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi rwagati ni rimwe mu masoko abiri yafunzwe

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko icyemezo cyo gukomeza gufunga isoko riherereye i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana n’isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market cyafashwe nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’Ubuzima byerekana ubwiyongere bw’abanduye COVID-19 cyane cyane abakoreraga muri ayo masoko.

@igicumbinews.co.rw