Kigali: Imwe mu midugudu mu y’iri muri Guma mu rugo yakomorewe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imidugudu itatu yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yakuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, guhera kuwa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020.

Imwe mu midugudu yari iri muri guma mu rugo yakomorewe

Ibyo byakozwe hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali.

Iyo Midugudu yakuwe muri guma mu rugo ni uwa Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama, uwa Zuba mu Kagari ka Nyarurama hamwe n’uwa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), mu Kagari ka Bwerankori.

Itangazo ryatanzwe na MINALOC kuri uyu wa Kane, riravuga ko imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ikomeza kuguma muri Guma mu rugo. Iyo ni Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.

Mu Mudugudu wa Kabutare mu Kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amasibo atatu yashyizwe muri guma mu rugo.

Ayo masibo ni iy’Ubutwari, iy’Ikerekezo n’iyo Gukunda Igihugu.

MINALOC yibukije abaturage batuye mu midugudu yagumye muri gahunda ya guma mu rugo, gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaraho ibimenyetso bya Coronavirus, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114.

@igicumbinews.co.rw

About The Author