Kigali: Isoko n’akabari byibasiwe n’inkongi y’umuriro

Ahagana saa sita z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’imboga riherereye Nyabugogo rizwi nka City Valley ndetse n’akabari karyegereye kazwi nka City Valley ari nako baryitiriye.

Ni inkongi yangije ibice byose by’iri soko ndetse yangiza n’igice cy’aka kabari cyakirirwagamo abaje bakagana, amacumbi n’ahakoreraga restaurant.

Iyi nkongi yabereye mu murenge wa Muhima, mu kagali ka Nyabugogo, mu mudugudu w’Ubucuruzi. Abari bahari bavuga ko batazi icyayiteye kuko yaba ako kabari n’isoko byose byari bifunze nta muntu n’umwe uri kubikoreramo.

Umwe mu bacungaga umutekano w’aka kabari avuga ko yari ahari ubwo iyi nkongi yatangiraga. Yemeza ko yatangiriye mu gice gikoreramo isoko nyuma ikaza kwadukira n’aka kabari.

Iby’aya makuru byemezwa kandi na nyiri kabari, Kashugera Faustin uvuga ko inkongi yaturutse mu isoko ariko hakaba hataramenyekana icyayiteye cyane ko nta muntu wari urimo kubera ko hari hamaze igihe hafunze bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Yagize ati “ntabwo turamenya icyayiteye ariko yaturutse hirya mu iri soko kandi muri iki gihe cyo kwirinda Covi-19 nta bintu byari birimo hari hafunze bataradufungurira.”

Yakomeje avuga ko ibyangiritse ari byinshi gusa bakaba bagize amahirwe y’uko bari bafite ubwishingizi.

Ati “Ntabeshye ibyangiritse ni byinshi ariko ubu sinapfa kugereranya ngo menye agaciro k’ibyangiritse ariko ibintu byari birimo ni byinshi, gusa twari dufite ubwishingizi.”

Iyi nkongi nta muntu n’umwe wayiguyemo, kuko ubwo yari itangiye polisi y’igihugu yahise ihagera ku bufatanye n’abaturage batangira ibikorwa byo kuzimya, ndetse kugeza ubu iyi nkongi ikaba yacogoye.

Isoko ryahiye ryegeranye n’iryo kwa Mutangana ryari rimaze iminsi rifunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nyuma y’abarwayi barigaragayemo.

Bimwe mu bice by’akabari City Valley bangiritse cyane

Kugeza saa saba z’amanywa umuriro wari ukiri mwinshi

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze riri gutanga ubutabazi

Umuriro wibasiye cyane igice cy’akabari ka City Valley

Umuriro wari mwinshi cyane mu gice kirimo akabari City Valley

@igicumbinews.co.rw