Kigali: Muganga bamusanze mu icumbi yabagamo muri muri CHUK yapfuye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyaba cyarishe Dr Joel Kambale Ketha, wakoraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko Dr Kambale wari afite ubwenegihugu bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasanzwe mu icumbi yari acumbitsemo muri ibi bitaro yitabye Imana.

Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yavuze ko ku wa Gatandatu aribwo uyu mugabo yitabye Imana, ariko ibindi bisobanuro byatangwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugabo yitabye Imana, ariko batangiye iperereza ibindi bizatangazwa nyuma.

Yagize ati “Nibyo amakuru RIB yarayamenye kandi yatangiye iperereza riracyakorwa ntabwo rirarangira. Turashaka kumenya icyaba cyarateye urupfu rwe.”

Amakuru agaragaza ko Dr Kambale yari inzobere mu bijyanye no gutera ikinya.

Umurambo wa nyakwigendera wagiye gusuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

@igicumbinews.co.rw