Kigali: Muri Guma mu rugo abantu ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kuva hafatwa icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo hamaze gufatwa abantu barenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama iyobowe na Perezida Kagame ni yo yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 bari bakomeje kuwugaragaramo.

Nyuma y’ibyumweru bibiri hafashwe iki cyemezo Polisi y’Igihugu yatangaje ko hamaze gufatwa abarenga ibihumbi 100 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko abafatwa baba bakoze amakosa atandukanye arimo kujya mu birori n’ibindi bitemewe.

Ati “Hari ukutambara agapfukamunwa kandi urabyumva muri iki gihe mu by’ukuri amezi 10 tumaze ikintu cyo kuvuga agapfukamunwa ntabwo gikwiye kuba ari ikibazo, rwose ntekereza ko kwambara agapfukamunwa neza buri muturarwanda wese akwiye kuba abizi.”

“Icya kabiri ni abantu bafatirwa mu tubari, ubu Polisi hari abantu ijya ifata basinze muri Guma mu rugo bagenda mu muhanda batwaye imodoka ugasanga umuntu yasinze, ibyo birakwereka uburyo abantu basa n’aho batabyumva neza, hari abantu bafatwa bagiye mu birori cyangwa bahuriye hamwe ibyo turabizi byagiye bisobanurwa kenshi n’inzego zibishinzwe z’ubuvuzi zizi neza uburyo iki cyorezo gikwirakwira abo nabo baracyagaragara.”

Nubwo hashyizweho uburyo bwo kwaka uruhushya muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu bakaba bajya mu bikorwa bitandukanye byangombwa, CP Kabera yavuze ko hari abakoresha ubu buryo nabi.

Ati “Ni uburenganzira bwabo kuzisaba ariko bazirikane ko bagomba kuba bagiye gukora ibintu bya ngombwa bizwi n’uburyo bikorwamo buzwi kuko gutanga uruhushya ntabwo ari rasiyo cyangwa ngo mwahaye runaka nanjye ni mumpe, bibanza gusesengurwa.”

Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura nabo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe ijanisha ku bakira ari 66,4%.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

@igicumbinews.co.rw