Kigali: Polisi iravuga ko wa muntu witurikirijeho Gerenade yahise imuhitana abandi 11 barakomereka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umusore witwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yinjiranye grenade mu nzu ikoreramo ba kimyozi [Salon de coiffure] iherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kwa Nayinzira, abari bayirimo babibonye bamusaba gusohoka, ihita imuturikana arapfa naho abantu 11 barakomereka.

Mu bakomeretse uko ari 11, abantu babiri nibo bakomeretse bikomeye naho abandi icyenda bakomeretse byoroheje.

Itangazo Polisi y’uRwanda yageneye Abanyamakuru rivuga ko Ahagana saa kumi n’imwe n’igice aribwo byabaye mu Umurenge wa Ndera, Akagali ka Masoro mu Mudugudu wa Matwari. Tunezerwe yinjiye muri ’salon de coiffure’ ya Niyikiza Pacifique afite grenade, ngo igihe yayiberekaga babona yatangiye gucumba umwotsi.

Bamusabye guhita asohoka, ageze mu muryango ihita imuturikana, abantu benshi bari muri iyo ’salon de coiffure’ no hanze yayo barakomereka.

Polisi yashyize ivuga ko “iperereza ry’ibanze ryerekanye ko iki atari igikorwa cy’iterabwoba.”

Yakomeje iti “Iperereza ryimbitse rirakomeje ngo hamenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade.”

Ubwo iyi gerenade yari imaze guturika, abantu bari hafi aho bari bahungabanye bibaza ibibaye, inzego z’umutekano zihageze zibanza kubahumuriza, abakomeretse cyane aba aribo baherwaho mu kujyanwa kwa muganga

@igicumbinews.co.rw