Kigali: Polisi yafashe abacyekwaho gukora amafaranga

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe uwitwa Nkotanyi Michel w’imyaka 27 na Butare Benjamin w’imyaka 25. Aba basore bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, bafatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560 y’amiganano n’ibindi bikoresho bifashisha bayakora.

Butare yafashwe tariki ya 21 Gicurasi 2020, afatirwa mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo naho Nkotanyi afatwa tariki ya 22 Gicurasi afatirwa mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko habanje gufatwa Butare Benjamin amaze kwishyura  umushoferi wa Taxi Voiture wari umutwaye. Amaze gufatwa nibwo yatanze amakuru y’aho akura ayo mafaranga.

CIP Umutesi yagize ati   “Butare niwe wahise avuga Nkotanyi ko ariwe ukora ayo mafaranga akayamuha ngo agende ayakwirakwiza. Hakurikiyeho gushaka Nkotanyi, bukeye tariki ya 22 Gicurasi  nibwo yafashwe, afatirwa mu murenge wa Gikondo.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko ubwo abapolisi bafataga Nkotanyi bamusanganye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 560 by’amiganano, ibihumbi  220.000 ataratunganywa neza ngo atangire gukoreshwa ndetse n’amapaki 29 y’impapuro zikase neza zikorwamo amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi  wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye umushoferi watanze amakuru bwa mbere akimara kwishyurwa ayo mafaranga y’amiganano. Yasabye n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bakajya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga amashya.

Yagize ati  “Duhora dukangurira abaturage kujya babanza gushishoza igihe bahawe amafaranga mashya, hari abanyabyaha usanga bafite amafaranga y’amiganano. Uzajya asanga yahawe amafaranga y’amiganano  ajye ahita atanga amakuru hakiri kare.”

Nkotanyi na Butare bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugira ngo bakurikiranirwe hamwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange   Ingingo ya 269 ivuga ko  Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). 

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

@igicumbinews.co.rw