Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali herekanywe abasore 7 Polisi iherutse gufatira mu bujura bwo kwiba ibikoresho mu ngo z’abaturage. Ni ibikoresho byiganjemo amataleviziyo Manini (Flat Screen), bakaba babyibaga mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali.

Batanu muri abo basore  bajyaga mu nzu z’abaturage bakiba hanyuma bakajya kubigurisha abandi basore babiri nabo Polisi yaberetse itangazamakuru. Baganira n’itangazamakuru bemeye ko bari bafite itsinda ry’abantu batanu bajyaga kwiba hanyuma barangiza bakajya kugurisha ibyo bibye.

Muhawenayo Augustin w’imyaka 32 aremera ko we na bagenzi be bari bafite itsinda rishinzwe kwinjira mu ngo z’abaturage bakiba ibintu birimo bifite agaciro cyane cyane bakibanda kuri za televisiyo nini (Flat screen).

Yagize ati   “Nyuma y’ibyumweru bibiri bishize nibwo twafashwe tuvuye kwiba mu rugo rw’umuturage utuye ahitwa Kibagabaga mu karere ka Gasabo, twafashwe tumaze kwinjira mu nzu dukuyemo televiziyo nini. Si aho gusa kuko na mbere yaho twari duherutse kwiba izindi mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasobo.”

Muhawenayo avuga ko itsinda ryabo ryari rifite abakiriya bahita bagura ibyo bamaze kwiba ari nabo babahaga amafaranga yo kwishyura ingendo (Tickets).

Ati  “Twajyaga kwiba dufite umukiriya uri buhite agura ibyo twibye, abo bakiriya nibo baduhaga amafaranga yo kuza kwishyura moto, tukimara kwiba twahitaga tuzitega tukagenda.”

Tuyizere Eric w’imyaka 20 nawe ari mu itsinda ry’abantu 5 bafatanyaga na Muhawenayo Augustin, Tuyizere aremera ko ariwe uherutse kugaragara mu mashusho yafashwe na za kamera zo mu rugo rw’umuturage ubwo barimo kwiba televisiyo mu nzu nyuma akaza kugaragara mu mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati   “Ubwo kamera zadufataga nari najyanye na Muhawenayo na Manasse, icyo gihe twibye televiziyo mu nzu y’umuturage, tumaze kubona ko kamera zatubonye twatwaye televiziyo gusa. Uruhare rwanjye kwari ugusigara hanze ncunga ko nta bantu batureba ariko nanjye iyo bamaraga kwinjira ninjiraga nkabafasha.”

Ari Muhawenayo ndetse na Tuyizere bavuga ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha kuko bombi baherutse kuva mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Mu butumwa bwabo barakangurira urundi rubyiruko kwirinda ubujura ahubwo bagahagurukira gukora bakiteza imbera kuko ubujura ntacyo bwabagezaho.

Nsabiyeze Nuhu ni umwe mubaguraga televiziyo za bariya basore iyo babaga bamaze kuziba, ubusanzwe atuye mu karere ka Rubavu ari naho akorera ibikorwa byo gucuruza za televiziyo nshya.  Avuga ko televiziyo zakozeho yari amaze kuzibaguraho inshuro ebyiri akaba yarafashwe ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati  “Bariya basore nabahujwe n’umusore w’inshuti yanjye uba inaha i Kigali, nari naje ino kurangura televiziyo nshya mu mujyi ambwira ko azampuza n’abantu bagurisha televiziyo zakoze ariko zikiri nzima nkazajya mbaha makeya nkajya kwiyungukira.”

Yavuze ko bitewe n’ingano ya televiziyo yagombaga kuyungukamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 cyangwa ibihumbi 100, ku nshuro ya kabiri nibwo yafashwe.

Ati  “Nari maze kubaguraho televiziyo 5, twari dukoranye kabiri ariko ku nshuro ya mbere sinari nzi ko ari izo babaga bibye, nyuma naje kubimenya ndakomeza turakorana. Naraziguraga nkazivanga na televiziyo nshya nabaga navuye kurangura mu mujyi wa Kigali.”

Mutaganda Venant, ni umuturage wo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, arashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano zashoboye gufata abantu binjiye mu nzu ye mu ijoro rya tariki 3 Kanama biba televiziyo ndetse n’imyenda yari yaraye mu cyumba cy’uruganiriro. Gusa inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bashoboye kubikurikirana birafatwa arabisubizwa ndetse n’abari babyibye barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda izatahwema gukurikirana abanyabyaha barimo n’abiha kwiba ibya rubanda. Yakanguriye abaturage kwirinda kugura ibintu babonye byose batazi aho byaturutse.

Yagize ati  “Bariya bajura kugira ngo bafatwe habanje gufatwa umwe agenda avuga n’abandi. Baje kugera kuri batanu, hanyuma bagaragaza abandi babiri baguraga ibyo bibye, abo nabo ni abafatanyacyaha. Turakangurira  abantu kwirinda kugura ibintu babonye byose batazi aho byaturutse kuko akenshi biba ari ibijurano, ubundi iyo uguze ikintu uhabwa n’inyemezabuguzi kandi ukakigura n’umuntu uzwi n’aho acururiza hazwi.”

CP Kabera yaboneyeho gushimira abaturage bagize uruhare mu gufasha Polisi gufata bariya banyabyaha, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

@igicumbinews.co.rw