Kigali: Polisi yerakanye abantu batanu bakekwaho ubujura bushukana

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu batanu bakekwaho kwiba bakoresheje imodoka mu masoko atandukanye yo mu gihugu n’undi umwe ukekwaho kwinjiza magendu y’imyenda ya caguwa.

Ukekwaho magendu yafatiwe ku Giti cy’Inyoni mu Mujyi wa Kigali afite amabaro atandatu y’imyenda ya caguwa.

Aba bakekwaho ubujura bakoreshaga mu kwiba imodaka, Polisi yavuze ko bibye mu duce dutandukanye i Nyagatare, Huye, ku Murindi, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu batangabuhamya bibwe, bavuze ko abo bajura babanzaga bakabarangaza hanyuma bakinjira mu iduka bagatwara amafaranga.

Umwe mu bacuruzi bibwe, Muhineza Jules, usanzwe ufite iduka ricuruza ibikoresho byo mu mashuri, yavuze ko yibwe mu buryo bw’amayobera kuko yabanje kurangazwa n’abajura acyeka ko ari abakiliya maze abandi baca inyuma bajya mu iduka batwara amafaranga y’u Rwanda angana na 415.000 Frw.

Ati “Hari imodoka y’umukara yanciye imbere mu maso iramanuka, harimo umusore wirabura niwe wandembuje arambwira ngo ngwino. Kwa kundi uba uzi ko ari umukiliya ndagenda numva ibyo ambwira, ambaza amakaye ikarito, hanyuma ageze ku yo gushushanya mubwira ko ntayo mfite, ubwo nibwo yambwiye ngo nashakaga kukurangurira.”

Yakomeje agira ati “Ariko hagati aho tukivugana ibiciro nibwo nabonye umuntu uzengurutse inyuma y’imodoka ancaho ambaza ngo ku Nkurunziza waba uhazi? Mpindukiye mutungira urutoki ngo hariya niho ku Nkurunziza, nibwo nabonye ikintu cy’igihu kinciye mu maso, nyuma yaho nibwo nagiye mu iduka.”

Ngo hashize nk’iminota itatu, haza umukiliya ngo amubikurire kuko ari umu-agent, amaze kubikora ashatse amafaranga arayabura.

Umwe mu bakekwaho ubujura yavuze ko hari mugenzi we wari usanzwe ufite icyangombwa cyo gutwara ikinyabiziga, wakodesheje imodoka bakajya bayifashisha mu bikorwa by’ubujura.

Ati “Hari mugenzi wanjye umwe ufite icyangombwa cyo gutwara ibinyabiziga ni we wagiye gukodesha imodoka tujyana i Gisenyi, tugezeyo duhamagara umucuruzi. Undi ndetse n’umushoferi baramubaza, mu gihe bamubaza undi arinjira, azana amafaranga 700. 000 Frw turayagabana tumarayo iminsi ibiri turataha”.

Yavuze ko bari bamaze igihe kirenga amezi atatu bakora ndetse ko yemera ibyaha akabisabira imbabazi.

Nyir’imodoka yavuze ko atari azi ko imodoka ye yakoreshwaga mu bujura kuko yajyaga ayitiza umuntu atazi ko ari byo ayikoresha.

Ati “Nanjye aya makuru ntabwo nari nsanzwe nyazi kuko hari umugabo najyaga nyiha akambwira ko agiye kuyiha umuzungu, dusinyana amasezerano n’uko byarangiye afata imodoka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko amafaranga amaze kwibwa ari miliyoni 2,6 Frw, yavuze yaba magendu ndetse n’ubujura bitemewe asaba abantu kwirinda ibyaha.

Ati “Reka tubabwire aba bantu bakora ibi bintu, magendu ntiyemewe, ubujura ntibwemewe, abantu nibakore ibikwiye gukorwa bareke ibyaha. Ariko niba bakomeje kubikora icyaha gipfa kuba cyabaye, tuzakorana n’abaturage baduhe amakuru bazafatwa.”

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe uwafatanywe magendu aramutse ahamwe n’icyaha yahabwa igifungo kitarenze imyaka itanu.

@igicumbinews.co.rw