Kigali: Polisi yerekanye abakoraga ubucuruzi bwa magendu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga abantu bane nibo beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu banyuze mu nzira zitemewe. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera.

Aba bacuruzi bakaba barafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mu mujyi wa Kigali, bafatwa mu bihe bitandukanye. Bafatanwe inzoga ndetse imyenda ya caguwa. Uwitwa Twiringiyimana Fabrice w’imyaka 30 yafatanwe amacupa 22 y’inzoga (liquors).

Twiringiyimana yavuze ko yakoranaga n’abandi bantu ziriya nzoga zikinjira mu gihugu zidasoze.

 

Yagize ati  “Nakoranaga n’abandi bantu tugashaka inzira tunyuramo zitazwi tugakwepa imisoro, twanashakaga uko dupfundikira izo nzoga tukazishyiraho ibirango by’ibihimbano.”

Avuga ko ari ubucuruzi yatangiye muri Mutarama mu 2019. Abandi batatu bakaba barafatanwe imyenda ya Caguwa, uwitwa Uwihirwe Jean Claude  yafatanwe amabalo 4, aho yayicururizaga mu isoko rya Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

Uwihirwe yagize ati  “Nari mbizi ko ibyo ndimo gukora binyuranyijwe n’amategeko, uruhare rwanjye kwari ukubika iriya myenda.”

Uwihirwe arasaba imbabazi akavuga ko yiyemeje kuzajya afatanya na Polisi mu kurwanya abacuruza magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabukije abaturage ko batagomba kwibeshya ko Polisi ihugiye mu bibazo bya Koronavirusi gusa ngo noneho bakore ibindi byaha bibwira ko batazafatwa.

Yagize ati  “Polisi irahari  kandi ikurikirana buri kintu cyose, abantu ntibagomba kwibeshya ko duhugiye mu kurwanya COVID-19 gusa. Uzagerageza kwishora mu byaha azafatwa kandi ashyikirizwe ubutabera.”

CP Kabera yakomeje avuga ko bariya bafashwe bari bamaze iminsi bashakishwa kuko hari amakuru y’uko bakora ubwo bucuruzi bwa magendu. Yanavuze ko n’undi wese ubikora akaba atarafatwa ari ikibazo cy’igihe gusa kuko nabo bazafatwa bidatinze.

Yakomeje ashimangira ko ubucuruzi bwa magendu bunyuranyije n’amategeko kuko bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bitewe no kunyereza imisoro.

Ingingo ya 199 yo mu mategeko  agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$500).

@igicumbinews.co.rw