Kigali: Polisi yihanangirije abarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo bitwaje intsinzi y’AMAVUBI

Polisi y’Igihugu yibukije Abanyarwanda bose by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali ko ari ngombwa kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri iki gihe bari muri gahunda ya Guma mu Rugo, ni nyuma y’uko abatari bake biraye mu mihanda mu ijoro rishyira ku wa Gatatu, bishimira intsinzi y’Amavubi muri CHAN 2020.

Ikipe y’Igihugu yaraye itsinze iya Togo ibitego 3-2, ibona itike yo gukomeza muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo iri kubera muri Cameroun.

Kuba ari intsinzi u Rwanda rwari rukeneye ngo rugume muri iri rushanwa ndetse Amavubi akaba yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, byanejeje Abanyarwanda benshi mu buryo budasanzwe, birara mu muhanda, bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bamwe bahuriye hamwe ari benshi batibuka guhana intera, abandi nta dupfukamunwa bambaye nyamara hashize iminsi umunani uyu Murwa mukuru w’u Rwanda ushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Polisi y’Igihugu yibukije Abanyarwanda by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali kuzirikana amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko Amavubi azahora atsinda kandi bikaba byiza kuzabyishimira ari bazima.

Yagize iti “Mu ijoro ryakeye nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ibonye intsinzi ku mukino yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Togo, hari Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bibagiwe ko turi mu bihe bya Guma mu Rugo.”

“Maze barirara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi. Gufana ikipe y’Igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.”

“Ikipe y’Igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima. Polisi yaraye yihanangirije abantu bagiye mu mihanda kwizihiza intsinzi, ko badakwiriye kurenga ku mabwiriza yo guhura ari benshi.”

“Kandi bamwe bagaragaye batambaye udupfukamunwa; bafite amacupa y’inzoga basohokanye mu mazu aho banyweraga mu gihe barebaga umukino kuri za televiziyo cyangwa bawumva ku ma radiyo. Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo.”

“Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Polisi y’u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.”

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku Cyumweru, aho muri ¼, izakina n’ikipe iba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Guinea, Zambia, Tanzania na Namibia.

Iri tsinda rirasoza imikino yaryo kuri uyu wa Gatatu, aho Zambia ya kabiri n’amanota ane ikina na Namibia ya nyuma n’amanota 0 mu gihe Guinea na yo ifite amanota ane ihura na Tanzania ya gatatu n’amanota atatu. Imikino yombi iratangira saa tatu z’ijoro.

@igicumbinews.co.rw