Kigali: Umugabo bivugwa ko yasanze umugore we arimo gusambanira muri Etage yahise ayisimbuka arapfa

Umugabo utaramenyekana imyirondoro yasimbutse mu igorofa ya kane y’isoko rizwi nka ‘Inkundamahoro’ riherereye muri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ahita apfa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Kamena, aho bikekwa ko yiyahuye abitewe n’uko yasanze umugore we ari gusambanira mu nyubako z’iri soko.

Nta makuru y’impamo aramenyekana gusa abari bahari babwiye IGIHE ko uyu mugabo ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma.

Muri Nzeri 2019 na bwo havuzwe urupfu rw’umukobwa witwa Hatangimana Scolastique wari ufite imyaka 25 y’amavuko wasimbutse aturutse mu igorofa ya kane yo ku nyubako izwi nko kwa Makuza Peace Plaza agahita apfa.

Urupfu rw’uwo mukobwa rwamaze iminsi ruvugwaho cyane ubwo bamwe bavugaga ko yahizemo kwiyambura ubuzima kubera ko hari umuhungu yakundaga ariko we atamukunda.

Na none kandi hari abavugaga ko uriya mukobwa wari warakotse Jenoside Yakorewe Abatutsi akaza kurererwa mu muryango, atari afashwe neza n’abamureraga gusa bo baje kubihakana.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: