Kigali: Umushoferi yatawe muri yombi azira gukoresha imodoka y’ibitaro mu gutwara abagenzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali i Remera Polisi yeretse itangazamakuru abantu 11 barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.  Bamwe bafashwe barengeje isaha yo kugera mu ngo zabo n’abasuzuguye  nkana amabwiriza bahawe n’abapolisi  ndetse n’abababeshye.

Mu bagaragajwe harimo abantu barindwi bakurikiranweho kuba  baherutse  gufatwa barengeje isaha ya saa tatu bakiri mu muhanda,  abapolisi babambura ibyangombwa babereka aho  bajyana izo modoka ariko babirengaho  bazicyura iwabo.

Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ahera  aburira bamwe mu bantu  cyane cyane abashoferi basuzugura abapolisi ndetse bakarenga ku mabwiriza babahaye. Nyamara bakirengagiza ko baba basigaranye ibyangombwa byabo ndetse n’ibindi bibaranga.

Hanagaragajwe abantu batatu batwara imodoka ntoya zitwara abagenzi(Taxi voiture) baherutse gufatwa n’abapolisi  ari nijoro bakababeshya  ko barimo kwihuta  bagiye kuzana  abagore batwite bari i  Nyamirambo.

Uwitwa Munyaneza Jérémie yafashwe n’abapolisi saa yine z’ijoro ageze i Nyarugunga  avanye   umugenzi mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone ) amujyanye i Nyamirambo, ariko uwo mugenzi yari kuza kumugarura.

Munyaneza yagize ati   “Kubera ko umugenzi nari mujyanye i Nyamirambo nafashe icyemezo cyo kubeshya abapolisi ko tugiye gufata umugore w’uwo mugenzi nari ntwaye, mbabeshya ko umugore we atwite tugiye kumujyana kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko babonye umupolisi abaretse bakagenda  kandi bari bugaruke bahimbye amayeri yo guhamagara umuturanyi we w’umugore, Mukantirenganya Delphine  bamwumvisha ko nihagira umubaza avuga ko ari umugore w’uwo mugenzi kandi atwite.

Mukantirenganya  avuga ko koko ariko byagenze ariko bamaze gufatwa yahisemo kuvugisha ukuri.

Yagize ati  “Nshimiyimana yarampamagaye ansaba kuvuga ko ndi umugore we kandi ntwite, sinari nzi ibyo aribyo. Abapolisi baraduhagaritse mbanza gutsimbarara ku kinyoma ariko nyuma nza kubona ko ibyo ndimo atari byo mvugisha ukuri.”

Undi ni umushoferi w’imodoka y’ibitaro bya Kibuye mu karere ka Karongi witwa Nkundimana Eric. Uyu yari amaze kugeza umuforomo kuri laboratwari y’igihugu i Kigali noneho atangira gutwara abagenzi mu masaha ya nyuma ya saa tatu. Yafatiwe i Nyamirambo saa yine n’igice (10:30pm) atwaye abagenzi batatu bagiye mu ngo zabo.

CP Kabera yaburiye abantu bakoresha nabi uburenganzira bafite bagasuzugura amabwiriza ya Leta.

Yagize ati  “Ibyo waba ukora byose, umwanya ufite wukoreshe mu bintu bitunganye. Niba ufite imodoka yikoreshe ibyo yagenewe bitari ibyo uzafatwa ubihanirwe.”

Yongeye kwibutsa abantu ko bagomba  kuba bageze mu ngo zabo mbere ya saa tatu z’umugoroba, hejuru yaho bazajya bafatwa babihanirwe kuko bazaba barenze ku masaha yagenwe.  Yanibukije abantu ko igihe cyose bazajya bahagarikwa bakabeshya abapolisi cyangwa bagasuzugura amabwiriza babahaye nabyo bizaba ari icyaha bazabihanirwa.

@igicumbinews.co.rw

About The Author