Kigali: Umusore wari ukurikiranyweho gucuruza abakobwa yarashwe ashaka gutoroka
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umusore w’imyaka 25 witwa David Shukuru Mbuyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe agerageza gutoroka Station ya Polisi ya Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali aho yari afungiye akekwaho ibyaha birimo iby’icuruzwa ry’abantu.
Uyu musore yakekwagaho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gucuruza abantu. Itabwa muri yombi rye, rifitanye isano n’abakobwa bane baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.
Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare rwe rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.
RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abagore bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yamenyeshejwe iby’iyi nsanganya ndetse ko iperereza rikomeje ku rupfu rwe.
Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’urukozasoni.
Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekana kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone berekana ubwambure bwabo.
@igicumbinews.co.rw