Kigali: Umusore yiturikirijeho Gerenade

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umusore utaramenyekana yinjiranye grenade muri Salon de Coiffure iherereye ku Kimironko, arayifungura, abari bayirimo bagiye kumufata ngo atayibatera, ihita imuturikana.

Ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo iyi nsanganya yabereye ahitwa kwa Nayinzira urenze ku cyapa cy’imodoka. Ni ahantu hari Salon de Coiffure. Bamwe mu batangabuhamya, babwiye umunyamakuru wa IGIHE ko hari umusore waje arababaza ati “iki murakizi?”. Ngo icyo gihe yaberekaga Grenade ariko ayiberekera ku ruhande ari no kuyifungura.

Umwe mu bari muri iyo saloon yahise amusanga ashaka kumufata kugira ngo atayibatera, hanyuma ihita imushwanyukana arapfa.

Ubu Polisi n’abasirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bari aho iyi sanganya yabereye. Umunyamakuru wa IGIHE uhari, yatangaje ko ubu hashyizwe ibirango bigaragaza ko hari gukorerwa iperereza ku buryo nta muntu wemerewe kuhanyura.

Umwe mu bogosheraga muri iyi nzu yabwiye IGIHE ati “uwo muntu nari nsanzwe mubona, yari umukiliya asanzwe aza kwiyogoshesha”.

Yakomeje avuga ko uwinjiranye iyi grenade yamaze kuyifungura itangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane icyo kintu ihita imuturikana mu gihe bari bagiye kumusohora. Muri iyi Salon de Coiffure kandi harimo abantu benshi bagiye kwiyogoshesha, bamwe bakomeretse byoroheje.

Umwe mu bakiliya yari umugore uri kumwe n’abana babiri. Aho bicaye bategerejwe kugezwa kwa muganga, yariho yitsa imitima ahamagara imuhira.

Ikindi ni uko umwe mu bana biyogosheshaga, ubwo byabaga ngo yahise asimbuka mu idirishya agwa inyuma ya Salon de Coiffure.

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw