Kigali yagumye muri Guma mu rugo

Inama y’Abaminisitiri yagumishijeho ingamba zari zisanzweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus zirimo gahunda ya Guma mu Rugo muri Kigali izubahirizwa uhereye tariki ya 03 Gashyantare kugera ku ya 7 Gashyantare 2021.

Iyi nama yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko “mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu gihugu harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.”

Nyuma y’iminsi itanu ya Guma mu rugo yashyiriweho Kigali, hatangajwe izindi ngamba zizatangira gukurikizwa ku batuye muri uyu mujyi n’abandi baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko bitewe n’ubukana bwa Coronavirus, amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ay’ibyiciro byihariye yari ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2021 asubikwa.

Kuva tariki ya 8 kugeza ku wa 22 Gashyantare 2021, hazakurikizwa ingamba zikurikira:

  • Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya za nimugoroba (7:00Pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00Am).

b. Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

c. Ibikorwa by’inzego z’abikorera byemerewe kongera gukora ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi.

d. Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi b’ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00Pm).

e. Amashuri yose (yaba aya Leta n’ayigenga) harimo na za kaminuza azakomeza gufunga.

f. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye tw’igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z’ingenzi cyangwa iz’ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

g. Ingendo mu modoka rusange cyangwa mu binyabiziga by’abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

h. Moto n’amagare byemerewe gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

i. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n’amateraniro rusange birabujijwe.

j. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro hazakomeza gufunga. Kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. Siporo ikozwe n’umuntu ku giti cye iremewe hagati ya saa Kumi n’imwe na saa Tatu za mu gitondo (5:00 Am-9:00Am).

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

l. Utubari tuzakomeza gufunga.

m. Insengero zizakomeza gufunga.

n. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Abagenzi bose binjira mu Rwanda bahita bishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 7, icyo gihe cyarangira bakipimisha COVID-19 (PCR test).

0. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

p. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

q. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungwa.

  • Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu gihugu

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya za nimugoroba (7:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

b. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye zirabujijwe.

c. Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

d. Insengero zizakomeza gufunga.

e. Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango y’ubukwe, kwiyakira, inama (meetings and conferences) birabujijwe.

f. Gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo moto n’amagare bizakomeza.

g. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

h. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

i. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.

j. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

k. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

 

 

 

 

 

@igicumbinews.co.rw