Kigali: Yashinze Kompanyi yo guca ubujura none arimo gutanga akazi hakenewe abantu 500

NKURUNZIZA Muhamed, yashinze Company yigenga yitwa FOUR FIVE LTD (44444LTD) , ifite umushinga witwa SUGIRA DUFITE INTEGO wo guca ubujura bw’imitungo y’imukanwa ku kigero nibura cya 90%, guhanga akazi nibura ku bakozi ibihumbi 44.511(abakozi batatu muri buri mudugudu), kugabanya ibyaha(ubujura n’ibyikoranabuhanga) ku cyigero nibura cya 30%, kwiinjiza imisoro mu isanduku ya leta, gufasha abaturage badafite ingwate y’imitungo itimukanwa gutanga ingwate y’imitungo yimukanwa bakabasha guhabwa inguzanyo yo kwiteza imbere.

Mu kiganiro na Igicumbi News, Muhamed aravuga ko  intego yabo ari uko abanyarwanda basugira kandi bagatekana nta rwikekwe rwo kuba bakwibwa imitungo yabo bya hato na hato n’abatarayivunikiye.

Ati: “Tugomba kubigeraho kandi nk’uko twabyiyemeje k’ubufatanye n’inzego zitandukanye z’igihugu cyacu dufitiye icyizere, Nkuko izina ryacu ribivuga icyerekezo cyacu ni ukuba kimwe mu bihugu bya mbere ku isi birangwamo ubujura buke”.

Uyu rwiyemezamirimo wiyemeje gushora imari mu bikorwa bitamenyerewe mu Rwanda, aravuga ko yabikomoye kubyo yabonye, aho yatanze urugero rw’umugabo waguze Televiziyo bakayimuhuguza kubera ko yataye inyemezabwishyu ye.

Ati: “Hambere aha mperutse kujya mu iguriro (SUPER MARKET) rimwe hano mu mujyi wa kigali, umugabo w’umusirimu agura televiziyo ya rutura, ageze aho bishyurira, arishyura bamuha inyemezabwishyu(Facture), arasohoka ageze imbere abona ka gatebo(dust bin), bashyiramo imyanda ajugunyamo ya nyemezabwishyu, umugore wari hafi aho aramwitegereza arangije ajya muri ka gatebo atora ya nyemezabwishyu arayibika, ubundi akurikira wa mugabo, akajya arenga undi ahinguka, bageze I Remera umugore yahamagaye inzego zishinzwe umutekano ati nimumfatire uyu mugabo aranyibye, naguze teleziyo mu mujyi nyirambitse hasi ngiye kwishyura mpindukiye ndayibura, mu gihe nkomeje gushaka barambwira ngo umuntu utwaye televiziyo anyuze aha nza nkurikiye icyo kirari, none mwambariza uyu mugabo inyemezabwishyu y’iyi teviziyo, umugabo yibuka ko yayijugunye bayimubajije arayibura”.

Umugore arongera ati: “Iyanjye ni iyi ngiyi, barebye basanga ibyanditse kuri ya nyemezabwishyu bisa neza n’ibiranga iyo televiziyo, byarangiye umugore yegukanye televiziyo umugabo ajya gufungwa no gukurikiranwa ku cyaha cy’ubujura”.

Muhamed akavuga ko mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’ubujura bw’imitungo yimukanwa umushinga wabo Sugira waje kuba igisubizo kuko “Abenshi muri twe ntawufite inyemezabwishyu z’ibikoresho dutunze ari nayo mpamvu dukunda kwibwa cyangwa gutakaza urugero amatelefone uwubitwaye agahita ajya kubigurisha bakarangirira aho, mushobora no guhura na we yakuyemo sim card kuko telephone zisa ukabura ikimenyetso cyemeza ko ari iyawe”.

Ibyo bijyana no kuba batanga Serivisi zo Kubarura imitungo yimukanwa kuri bene yo, Gukora ihererekanya mutungo wimukanwa mu gihe itanzwe cyangwa igurishijwe, Gushakisha no kugaruza imitungo yibwe cyangwa yabuze isanzwe yarabarujwe, Kuranga ibyangombwa byatakaye n’ibyatowe.

Muhamed aravuga bakeneye ba Rwiyemezamirimo basaga 500 bagomba kubahagararira hirya no hino mu gihugu.

Bakazaba bashinzwe kubarura imitungo yimukanwa kuri bene yo mu buryo bw’ikoranabuhanga, gukora ihererekanyamutungo yimukanwa mu gihe ugurishijwe cyangwa utanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, gufasha abakiriya bibwe cyangwa babuze umutungo wabo  wabarujwe uburyo bwo kuwushakisha kugirango ugaruzwe.

Aba bagomba guhabwa akazi kandi bazaba bashinzwe gufasha abaturage bataye ibyangombwa kubibashakira,  gufasha abaturage batoye ibyangombwa kubirangisha.

Bakazaba kandi bashinzwe gufasha abakiriya ba FOUR FIVE LTD (44444LTD), gufungura konti kuri murandasi izajya ibafasha kureba no kumenya umutekano w’umutungo wabo no gusobanurira abaturage ibyiza na Serivisi zitangwa na Company mu mushinga wayo “Sugira”.

Ibisabwa kugirango umuntu ahabwe ako kazi harimo kuba yararangije amashuri yisumbuye mu ishami iryo ariryo ryose, kuba afite telefone ya Smartphone cyangwa Computer azikubikoresha neza ndetse ajya no kumbuga nkoranyambaga, kuba yumva neza anavuga ikinyarwanda. 

Umuntu ashaka akazi arasabwa kuba afite ubushake n’ubushobozi, abaye yarigeze kuba Umu-Agent cyangwa kwamamaza byaba ari akarusho, akaba azi kwikoresha anakorana n’abandi yifitemo impano yo gukemura ibibazo.

Akaba azi gufata neza umukiriya akamenya ko ari umwami, ari n’inyangamugayo.

Abafite ubushake n’ubushobozi bakuzuza form bakanohereza CV zabo bifashishije iyi link:http://www.sugira.rw/application/job

cyagwa bagasura urubuga rwabo arirwo http://www.sugira.rw

Wanabahamagara kuri: +250782717766

@igicumbinews.co.rw

About The Author