Kim Kardashian yasobanuye uko umuryango we wakijijwe n’ubusambanyi

Kim Kardashian wavuze ko umuryango we wungukiye mu ubusambanyi(Photo:Internet)

Kim Kardashian yavuze ko ikiganiro “Keeping Up With the Kardashians” cyatumye abavandimwe be bamenyekana n’abandi bo mu muryango we, kitari kumenyakana iyo hatajya hanze amashusho ari gusambana na Willie “Ray J” Norwood bahoze bakundana.



Yabitangaje mu gice gishya cy’ikiganiro “Keeping Up With the Kardashians” avuga uko ikiganiro cyitari kugera ku rwego cyagezeho.

Ati “Urumva ikiganiro cyari kumenyekana mu buryo bukomeye nta kukimenyekanisha kwabayeho byaturutse ku mashusho yo gusambana? Usubiye inyuma wasanga bitari gushoboka.”



Andy Cohen wari uyoboye iki kiganiro yabajije uyu mugore w’imyaka 40 icyo atekereza azasubiza abana be; North ufite imyaka umunani , Saint w’itanu, Chicago ufite itatu ndetse na Psalm ufite ibiri, mu gihe baba bamubajije kuri aya mashusho ye.

Mu gusubiza ati “Ubu ntabwo barabimbaza ndetse ni amahirwe kuko ntekereza ko imyaka imaze guhita ari myinshi ndetse ibintu byinshi byiza byarabaye ku buryo byasibye iby’ayo mashusho. Ni ikintu ngomba kubana nacyo ubuzima bwose. Buri kintu kibaho ku bw’impamvu.”

Ikiganiro ‘Keep up with Kardashians’ gikorwa n’abo mu muryango wa Kim Kardashian. Ubusanzwe kivuga ku buzima bw’uyu muryango, cyagaragaragamo ababyeyi b’abo muri uyu muryango Kris Jenner na Caitlyn Jenner [uyu yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyuma aza kwihinduza umugore].

Abandi bakigaragaragamo ni Kourtney Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Scott Disick, Kim Kardashian West, Khloé Kardashian, Rob Kardashian, Kendall Jenner na Kylie Jenner.



Ni ikiganiro kitavugwagaho rumwe, cyagiye gitwara ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi yose. Mu myaka 14 cyari kimaze, cyatumye Kim Kardashian, abavandimwe be n’abakunzi babo, ababyeyi be n’abana be n’abavandimwe baba ibyamamare ku Isi yose. Cyatangiye mu 2007.

Kim Kardashian uri mu batumye kimenyekana yabanje kumenyekana mu itangazamakuru biturutse ku kuba yarambikaga Paris Hilton, wamamaye muri Amerika mu itangazamakuru, mu kumurika imideli, ubu-Dj n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro.



Uyu mugore yabaye ikirangirire nyuma y’isakazwa ry’amashusho ye asambana na Ray J wahoze ari umukunzi we, yafashwe mu 2002 akaza gusakazwa mu 2007, amahanga atangira kumurangarira ubwo.

 

Kim Kardashian yagaragaje ko amashusho ye asambana ariyo yatumye ikiganiro ahuriramo n’abavandimwe be kimenyekana
@igicumbinews.co.rw