Kirehe: Habonetse ibaruwa itera ubwoba uwarokotse Jenoside abwirwa ko azicwa
Umubyeyi witwa Mukarusine Makurata warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonye ibaruwa imutera ubwoba ko bazamwica yacishijwe munsi y’urugi rwe n’abantu bikekwa ko ari abamwiciye umugabo we n’abana 7 muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi byabereye mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Mushikiri, Akagari ka Bisagara, Umudugudu w’Umutuzo.
Iyi baruwa yabonywe na igicumbinews.co.rw yandikishije ikaramu itukura, uwayanditse yavuze ko yitwa Harelimana kandi avuga ko uko yandikishije ikaramu itukura ariko nawe azasa.
Muri iyi baruwa uwayanditse yabwiraga Makurata ko azamwica amushinja ko yafungishije se. Akavuga ko namubura azica uwitwa Fiellette kandi avuga ko azabikora uko byagenda kose bamufunga cyangwa se batamufunga agashimangira ko igishobora guhagarika uwo mugambi ari uko bamurasa. Kuri iyo baruwa yanashyizeho nimero za telefone bamubonaho ariko iyo uzihagamagaye ntizicamo. igicumbinews.co.rw yagenzuye iyi nimero dusanga ibaruye kuri Innocent Niyirema.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, abicishije k’urubuga rwa X. Ubwo yasubizaga uwari wanditsiho iyi nkuru yavuze ko iki kibazo barimo kugikurikirana. Ati: “Iyi case turimo tuyikurikirana dufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha, Kandi umutekano w’uyu mubyeyi urarinzwe kugira ngo nihagire umugirira nabi”.
Ni mu gihe Dr Murangira Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha nawe abicishije kuri X yavuze ko hamaze gutabwa muri yombi babiri bakekwaho gutera ubwo uyu mubyeyi ubwoba. Ati: “Iyi case iri gukurikiranwa, hari abantu 2 bafashwe bakekwa, Iperereza rirakomeje”.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: