Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza mu Karere ka Kirehe. Amakuru yo gusambanya uyu mwana ngo yatanzwe n’uyu mwana nyuma yo kubiganiriza bagenzi be ko papa we yamuryamishije hasi akamwambura imyenda ubundi akamukora ku gitsina.

Ubusanzwe uyu mugabo amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane. Tariki ya 10 Kamena ngo uyu mugabo yagiye kwa Sebukwe kureba umugore we asanga badahari hari uwo mwana wenyine niko guhita amukorera ayo marorerwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo bamaze kumuta muri yombi nyuma yaho umwana we abahamirije ko yamuryamishije akamukora ku gitsina.

Ati “Ni ugukekwaho, kuko umwana yabiganirije bagenzi be, avuga ko se yamusanze aho baba na nyina kuko nyina amaze imyaka ibiri yarahukanye batabana na se, arangije amuryama hejuru amukora ku gitsina, byabaye tariki ya 10 uku kwezi twe tubimenya tariki ya 13 umwana abiganirije bagenzi be.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko bakibimenya bihutiye gufata uyu mugabo bamushyikiriza ubugenzacyaha. 
Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga naho umugabo arafunze, umwana twaramwibarije arongera abidusubiriramo neza.”

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kigarama mu gihe hategerejwe ibizamini bizerekana koko niba uyu mwana yarasambanyijwe.

@igicumbinews.co.rw