Kirehe: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we afatanyije n’abana be
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yemeje aya makuru avuga ko byabaye hagati ya saa moya na saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatatu.
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru bahawe ari uko Habineza yazindukiye mu murima hafi y’igishanga cy’Akagera, nyuma ngo umugore we n’abana be bamusangayo bamutemesha imihoro ku maguru no mu mutwe kugeza apfuye.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo, ko ndetse ku wa Kane w’icyumweru gishize ubuyobozi bwari bwagiye kubagabanya isambu kuko ari ko umugore yari yasabye, ariko ngo abayobozi bagezeyo umugore arabyanga.
Abaturage bahingaga hafi bumvise uwo mugabo ataka ngo bagerageje gutabara, ariko kuko uwo mugore n’abana be bari bafite imihoro n’amasuka bashaka kubatema ntibyakunda ko batabara Habineza atarapfa.
Amakuru avuga ko abaturage babashije gufata uwo mugore n’abakobwa be, bashyikirizwa unzego z’umutekano, ubu bakaba bagiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Umwe muri abo bakobwa na we yatemwe na bagenzi be, ubwo ngo yariho atema Habineza (se), abandi na bo mu gutema barahusha batema uwo mukobwa arakomereka, akaba ari kuvurwa.
Ntagwabira asaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, abantu bakabana mu mahoro, kandi bakirinda kwihanira kuko bitemewe n’amategeko.
Asaba kandi abaturage kwegera ubuyobozi ibibazo bafite bukabikemura bakongera kubana mu mahoro, byananirana bagatandukana aho kugira ngo bagere ubwo bamburana ubuzima.
Abaturage kandi barasabwa gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo abantu bagirwe inama batarakora ibyaha.
@igicumbinews.co.rw