Kizito Mihigo ushinjwa kugambirira gusohoka igihugu binyuranyije n’amatageko ibye bihagaze bite ?

Ku ifoto Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.

Ni nyuma yo kumufatira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi, nk’uko RIB yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

RIB yatangaje ko Kizito Mihigo akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Iperereza ngo ryahise ritangira kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Kizito Mihigo ni umwe mu bagororwa bari barahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko.

Icyo gihe Perezida Kagame yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.
Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.
Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be bakaba bari barasabye imbabazi muri Kamena 2018.

Hagiye gukurikiraho iki?

Dosiye igiye gukorwa ishyikirizwe ubushinjacyaha buzakora akazi kabwo bukemeza niba ajya mu rukiko akaburana yahamwa n’icyaha agahanwa. Iteka rya Perezida ryamuhaye imbabazi riteganya n’uburyo bwo kuzimwambura.

Iteka rya Perezida nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 mu ngingo yaryo ya Gatatu riteganya uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa. Mu mpamvu zigaragazwa zatuma hafatwa icyo cyemezo harimo; igihe yaba akatiwe kubera ikindi cyaha, igihe atiyeretse umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mbere y’iminsi 15.

Mu bindi byatuma yamburwa imbabazi, harimo; igihe yaba atubahirije ibyo kwitaba umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze no kuba yajya mu mahanga adasabye Minisitiri w’ubutabera uruhushya.
Ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe imbabazi yababariwe. Icyakora ingingo ya gatanu iteganya ko bishobora guhindurwa cyangwa bigakurwaho bisabwe n’uwahawe imbabazi wandikira Perezida wa Repubulika agaha kopi Minisitiri w’Ubutabera.

Uko byagenda ku gihano yari yaherewe imbabazi

Iryo teka rya Perezida ryerekana ko agize ikindi cyaha ahanirwa byabyutsa n’igihano yaherewe imbabazi. Ingingo ya Kane y’iryo teka ivuga iby’inkurikizi yo kwamburwa imbabazi ivuga ko uwari wahawe imbabazi afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.

Yafunguwe mu 2018 bivuze ko yari asigaje imyaka itandatu. Hakurikijwe iteka rya Perezida muri izo nkurikizi ku gihano yahererwa ibyo akurikiranyweho hakwiyongeraho imyaka itatu.
Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Ingingo za 245 na 246 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 1/3 cyayo; uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa 2/3 byayo cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo.

@igicumbinews.co.rw