Kizito Mihigo yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu

Umuhanzi Kizito Mihigo yasezeweho bwa nyuma, Umuhango wo kumusabira wabereye muri Paruwasi ya Ndera iherereye mu karere ka Gasabo.  ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/02/2020.

Mu butumwa Mama we Iribagiza Placidie yatanze, yavuze ko ashima Imana kuba yaramuhaye Kizito mu myaka 38 ishize, ariko na none ikaba yongeye kumwisubiza.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.”

Ati “Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare yasanzwe yiyahuye agapfa.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara, yagize iti “Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Yakomeje iti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Polisi ivuga ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Tariki ya 13 Gashyantare 2020 nibwo Kizito yafashwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

@igicumbinews.co.rw

 

About The Author