KNC yemereye abakinnyi b’AMAVUBI ko nibaramuka batsinze Maroc azabaha agahimbazamusyi

Nyiri Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yemereye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw) kuri buri umwe mu gihe batsinda Maroc mu mukino wa CHAN 2020 uteganyijwe kuwa Gatanu.

Ikipe y’Igihugu yatangiye iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, iri kubera muri Cameroun, inganya na Uganda ubusa ku busa ku wa Mbere.

Mu kiganiro Rirarashe cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Nyiri Radio/TV1 akaba n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Amavubi natsinda umukino wa kabiri wa CHAN 2020 azahuramo na Maroc kuwa Gatanu, buri umwe uyigize azamuha agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw).

Yagize ati “Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n’ababafasha] na bo mbashyizemo.”

Itsinda ry’Amavubi ryagiye muri CHAN 2020 muri Maroc rigera ku bantu 54 barimo abakinnyi 30 n’abandi bagera kuri 17 barimo abatoza n’ababafasha.

Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Maroc muri uyu mukino, KNC azatanga agera ku 4700$ (asaga miliyoni 4.6 Frw) ku bagize ikipe y’Igihugu.

Si we wa mbere wemereye Amavubi agahimbazamusyi muri iri rushanwa dore ko Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, na we yari yemeye gutanga 100$ iyo u Rwanda rutsinda Uganda.

Uwabaye kapiteni w’Amavubi, Mbonabucya Désiré, yemereye Amavubi miliyoni 5 Frw mu gihe yagera muri ¼ cya CHAN 2020. Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yasezeranyije abakinnyi ko nibitwara neza bazashimirwa.

Ubwo u Rwanda ruheruka guhura na Maroc muri CHAN hari mu irushanwa rya 2016 rwari rwakiriye, ariko aba barabu batsinda ibitego 4-1 nubwo Amavubi yari yaramaze kwizera itike ya ¼.

Ku wa Gatanu, ikipe y’Igihugu izakina na Maroc ifite irushanwa riheruka, idafite Nsabimana Eric ‘Zidane’ ufite ikibazo cy’imitsi mu gihe izaba yagaruye Sugira Ernest utarakinnye umukino wa Uganda kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu majonjora yo gushaka itike y’iri rushanwa.

@igicumbinews.co.rw