Kuki ibiciro bikomeje kuzamuka ku isoko mu Rwanda ?

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko ibiciro by’ibintu bitandukanye bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda, ni mugihe Banki Nkuru y’U Rwanda ivuga ko ubukungu mu gihugu buhagaze neza nubwo hari bimwe mu ibiciro byazamutse ku isoko.

Bamwe mu abaturage baganiriye na igicumbinews.co.rw baravuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka ku isoko aho bahuriza cyane cyane kubyo kurya birimo kawunga n’ibishyimbo, bikaba bimwe mu biribwa by’ibanze mu miryango myinshi y’abanyarwanda by’umwihariko ikennye cyangwa ituye mu cyaro.

Mutabazi Emmanuel utuye mu mujyi wa Byumba yabwiye igicumbinews.co.rw ko atiyumvisha uburyo ibishyimbo byikuba kabiri mu gihe kitageze ku mwaka.Yagize ati:” rwose nk’abaturage byatuyobeye!, mu ntangiriro z’uyu mwaka twaguraga ibishyimbo ku mafaranga 400 frw none ubu bigeze hafi kuri 900, ubwose turabigenza gute?”.

Uyu muturage akomeza avuga ko kuba ibiciro byiyongera ku isoko kandi amafaranga yinjiza atiyongera biteza ubukene mu muryango. Ati :ubuse ndi umuyede(Aide Macon), mpembwa igihumbi na magana tanu kuguramo ikilo cy’ibishyimbo cy’amafaranga 900 hasigaraho amafaranga macye kandi mba nyeneye n’uburisho ,ntiwanabwira Boss ngo ibintu byahenze ngo akongeze urumva igikurikiraho n’inzara”.

Hategekimana Eugene we avuga ko Kawunga yahenze kandi ijya imufasha gutunga umuryango iminsi ikicuma.Aragira ati:”Wa muntu we byadushobeye!,urabona Kawunga twayiguraga amafaranga magana ane  none igeze kuri 800 frw kandi nabwo mbi, urumva n’ikibazo cyidukomereye nkatwe dufite umuryango kuko ibiciro bizamuka ku mufuka hatazamuka,nkubwize ukuri hari igihe turya rimwe k’umunsi”.

Abaturage baravuga ibi mu gihe Guverineri John Rwangombwa uyobora Banki Nkuru y’U Rwanda, Kuri uyu wa Kane yari mu nteko ishinga amategeko aho yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ifaranga ryihagazeho ugereranyije n’amafaranga y’amahanga.

Cyakora Guverineri wa Banki nkuru y’U Rwanda yemeje iby’izamuka ry’ibiciro ku isoko ariko avuga ko ibyazamutse ari bicye.

John Rwangombwa yabwiye abadepite ko koko hari ibiciro byazamutse cyane ku masoko ariko ibyazamutse ari bicye cyane ugereranyije n’ibyagumye aho biri cyangwa ibyagabanutse.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye nawe wari uri mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa Kane yabwiye abadepite ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ari ibintu bisanzwe ahubwo ngo ikibazo ari ababyuririraho bakazamura ibiciro cyane aho avuga ko abo bagomba gushakishwa bagahanwa.

Abaturage baravuga ko ibiciro byazamutse cyane ku isoko byiganjemo ibiribwa birimo: kawunga,ibishyimbo,Amavuta,ibirayi,inyama,,, ndetse n’imyambaro, bakaba bavuga ko igiteye ikibazo ari uko bizamuka k’umuvuduko ukabije.

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw