Kuki icyatsi cya Rwiziringa cyashyizwe mu biyobyabwenge?

Icyatsi kizwi nka Rwiziringa cyaje guhimbwa izina ry’akabyiniriro “36 oiseaux” bisobanuye ko iyo wakinyoye ubona inyoni 36 mu maso yawe.

N’icyatsi abantu batari bazi ko ari ikiyobyabwenge ariko muri iyi minsi urubyiruko ruravugwaho kugikoresha nk’icyiyobyabwenge aho ruhekenya imbuto zijyize icyi cyatsi.

Muntangiriro z’ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka abanyeshuri bo muri Nyagatare bariye mbuto za Rwiziringa ngo bakeka ko bagira ubwenge mu ishuri, icyo gihe Dr. Ernest Munyemana, umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, yavuze ko abanyeshuri 6 bacyiriye bari hagati y’imyaka 8 na 12 bo mu bigo by’amashuri abanza. Batanu ni bariabo mu Murenge wa Nyagatare naho undi umwe yari uwo mu Murenge wa Karangazi.
Dr Munyemana yavuze ko abakiriwe bose bazaga bagaragaza ibimenyetso byo guta umutwe.
yagize Ati ” Iyo bamaze kurya izo mbuto za Rwiziringa basa nk’aho bataye umutwe bameze nk’abasaze.”
Ngo Imbuto za Rwiziringa ngo baziryaga bakeka ko bagira ubwenge mu ishuri.
Dr. MUnyemana yavuze ko yabajije abo bana bamubwiraga ko bagenzi babo ari bo bababwira ko kurya imbuto za Rwiziringa bituma bagira ubwenge mu ishuri bityo buri wese akarya nyinshi cyangwa nke bitewe n’ubwenge yifuza.

Amakuru agera kuri igicumbinews.co.rw nuko icyo gihe bavuwe bagacyira.

Minisiteri y’ubizima iherutse gushyira Ikimera cya Rwiziringa mu biyobyabwenge bikomeye.

Ikimera cyo mu bwoko bw’ibyatsi bitarandaranda kizwi nka rwiziringa cyashyizwe mu biyobyabwenge bikomeye nka shisha, mayirungi, n’itabi ricanwa hifashishijwe umuriro w’amashanyarazi, birushije ubukana zimwe mu nzoga zizwi nka Kanyanga, Nyirantare n’ibindi bifite methanol irengeje 0.5%.
Ku mugereka w’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima nomero 20/005/19 yo ku wa 31/05/2019, ashyiraho urutonde rw’ibinyobwa bitemewe bifatwa ry’ibiyobyabwenge, hagaragaramo ibiyobyabwege mu byiciro bitatu n’ibihano ku babikoresha.
Mu kiciro k’ibiyobyabwenge bikomeye birimo na rwiziringa bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miriyoni makumyabiri.
Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ikimera cya Rwiziringa bagishyize mu biyobyabwenge bikomeye nyuma yo gusanga uwagikoresheje agaragaza ibimenyetso bikomeye.
Aho yavuze ko Ikintu cyose ufashe kigahindura imyitwarire yawe cyangwa se imitekerereze n’imigirire, waba ukinyoye, ugihekenye, ugitumuye cyangwa se ukiteye nk’uko bitera inshinge, ibyo byose iyo bimaze kugaragara ko bihindura imyitwarire gihita gishyirwa mu biyobyabwenge.

Rwiziringa, iyo imaze gukura izana imbuto, muri izo mbuto iyo uzisatuye usanga harimo utubuto duto tw’impeke 36 [ari nayo mpamvu mu rurimi rw’igifaransa bakita Trent-six Oiseaux, bisobanura inyoni 36].
Abana bajyabadufata bakaduhekenya, bamara kuduhekenya bakabona ibintu by’amashusho, bakamera mbese nk’abagiye mu yindi si nshya, bakagira ibinezaneza ugasanga bari kubyina nk’abasinze kandi batanyoye.

Aho iwanyu icyi cyatsi cyirahaba ?

@igicumbinews.co.rw