Kuki muri Gicumbi FC hakomeje kuvugwamo uburozi ?

APR FC yananiwe gutsinda Gicumbi FC mu mukino wabimburiye iyindi y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Stade Mumena, ahavuzwe amarozi ndetse biviramo uwitwa umukinnyi wa Gicumbi FC gukubitwa.

Ni umukino wabanje kuvugwaho byinshi mbere y’uko utangira bitewe n’ibisa n’umunyu abakinnyi ba Gicumbi FC babanje kunyanyagiza mu mazamu yombi yo ku Mumena.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yakirira imikino yayo ku Mumena nyuma y’uko ikibuga cyayo kidakorewe ku gihe byatumye kidakomorerwa gukinirwaho, yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Nzitonda Eric nyuma yo gucenga umunyezamu Rwabugiri Umar.

Byabaye ngombwa ko APR FC ikora impinduka ya mbere ku munota wa 21, ubwo Mutsinzi Ange wagize ikibazo cy’ivi, yasimburwaga na Rwabuhihi Aimé Placide.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira ibona uburyo bwinshi butandukanye bwashoboraga kuyiha igitego cyo kwishyura ariko abarimo Manzi Thierry, Nshuti Innocent na Bukuru Christophe bananirwa kububyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohamed, yakoze impinduka ebyiri, Nshuti Innocent aha umwanya Nizeyimana Djuma mu gihe Buteera Andrew yasimbuwe na Mugunga Yves.

Nizeyimana Djuma wafatanyije cyane n’abarimo Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel baremye uburyo bwinshi, ariko bagorwa n’umunyezamu Ndayisaba Olivier.

Usengimana Danny wahushije uburyo bwiza ku mupira wagaruwe n’igiti cy’izamu, yikosoye ku munota wa 89, yishyurira APR FC ku mupira yahawe na Nizeyimana Djuma, awutera adahagaritse.

Iminota itandatu yongereweho ariko ikaza kuba umunani bitewe no gutinza umukino kw’abakinnyi ba Gicumbi FC, yose yarangiye APR FC yahigaga igitego cy’intsinzi itakibonye, amakipe yombi agabana amanota.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, APR FC yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 28, irusha amanota ane Rayon Sports na Police FC zizisobanura ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2019.
Gicumbi FC yo yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu, irushwa atatu na Heroes FC iyibanziriza.

Kuri uyu mukino kandi Umunya-Ghana uzwi nka Tchabalala yakubiswe n’abantu yavuze ko atamenye nyuma y’uko bamusanze mu rwambariro, aho bamuketseho amarozi ubwo abandi bari mu mukino.

Umutoza Banamwana Camarade yahamije ko ari umukinnyi wa Gicumbi FC ndetse yemeza ko bagiye kwitabaza inzego zibishinzwe nyuma y’uko ahohotewe.

Ati ’’Tchabalala ni umukinnyi waje aje gukinira Gicumbi FC. Ubu aka kanya yari ahari nk’umukinnyi, ariko nta licence (ibyangombwa byo gukina yabonye) kuko hari ibyari bitaraboneka. Kuba yahohotewe turaza kwitabaza inzego zibishinzwe.’’
Camarade yavuze ko ibyakozwe n’abakinnyi mbere y’umukino ari icyemezo cya bo ndetse bishobora kuba ari ugushaka kwica mu mutwe ikipe bari bagiye guhura, yongeraho ko, we akazi ke ari ugutoza gusa.

Abakinnyi ba Gicumbi Fc barimo kumena umunyu mu mazamu mbere yo gukina na APR FC

Gicumbi FC yaherukaga kuvugwaho amarozi ku mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0.

Kanda hasi usome inkuru icyo gihe yanditswe

Umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade arashinjwa kuzana uburozi ku kibuga

@igicumbinews.co.rw