Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yayoboye inama y’abaminisitiri muri Village Urugwiro, yitezweho kuvugurura ingamba zimaze iminsi zishyirwa mu bikorwa mu gihugu, mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Inama y’abaminisitiri iheruka yabaye ku wa 10 Nzeri 2020, ifata ibyemezo birimo ko ingendo zavanywe saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo, zisubizwa saa tatu z’ijoro zahozeho mbere.
President Kagame is now chairing a cabinet meeting at Urugwiro Village where #COVIDー19 prevention measures continue to be observed. pic.twitter.com/cHYrimjhLQ
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 25, 2020
Mu zindi ngamba zemejwe harimo ko ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) byemewe, ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima. Ni kimwe n’ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, zemewe ku bakoresha imodoka bwite gusa.
Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Uruhushya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.
Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.
Icyo gihe byanatangajwe ko izo ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima, iyo minsi ikaba irangirana no kuri uyu wa Gatanu.
@igicumbinews.co.rw