Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Iyo nama y’Abaminisitiri irasuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, yemeze n’ingamba zigomba gukurikizwa.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abantu bose kandi icyo gihe basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Iyo nama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, iteganya ko zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ibiva muri iyi nama Igicumbi News irabibagezaho bikimara gushyirwa ahagaragara.

@igicumbinews.co.rw