Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwatangiye gucururiza ku isoko ry’Afurika
Guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2021 Abanyarwanda bashobora kujyana ibicuruzwa byabo mu bihugu 34 bya Afurika bishyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko Rusange (AfCFTA), agamije guhahirana hagabanyijwe cyangwa hakuweho imisoro kuri za gasutamo.
Muri Werurwe 2018 Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bashyize umukono ku masezerano y’ubuhahirane ku isoko rusange ryiswe African Continental Free Trade Area(AfCFTA)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) yahuje (hakoreshejwe ikoranabuhanga) inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF), igaragaza ibihugu kugeza ubu bishobora kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda, ndetse na rwo rukakira ibicuruzwa biva muri byo bibanje kugabanya imisoro ku byinjira.
Ibi bihugu uko ari 34 ni Angola, Burkina Faso, Cameroon, Repubulika ya Santarafurika, Chad, Côte d’Ivoire, Congo, Djibouti, Egypt, Eswatini, Ethiopia, Guinée Equatorial, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, Kenya, Lesotho.
Hari na Mali, Mauritania, Mauritius, Namibia, Niger, Nigeria, Rwanda, Repulika ya Demokarasi y’Abarabu ya Saharawi, Sao Tomé na Principe, Senegal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Tunisia, Uganda, na Zimbabwe.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko ibicuruzwa bizajya byinjira mu gihugu cyangwa ibijyanwa hanze mu bihugu bya Afurika bigize Isoko Rusange, bizagenda bikurirwaho imisoro kuri za gasutamo ku rugero rwa 10% buri mwaka.
Kugera mu mwaka wa 2030 ibicuruzwa bihanahanwa mu bihugu bya Afurika bizaba byakuriweho umusoro ku byinjira ku rugero rwa 90%.
Minisitiri Soraya yagize ati “Mu bikorerwa mu Rwanda bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’imyenda, ni bimwe mu byo tubona ko tuzakomeza kongera twohereza mu mahanga, ari na ko tuvanayo ibikoreshwa by’ibanze”.
Minisitiri Soraya avuga ko bafite amahirwe menshi muri Afurika y’u Burengerazuba, aho u Rwanda ruzajya ruzavana ipamba rukarizana kuritunganyiriza mu gihugu, rugashorayo imyenda rukora izaba yavuye muri ryo.
Umuyobozi wungirije wa C&D, rumwe mu nganda zikora imyenda mu Rwanda, Denis Ndemezo yavuze ko kujyana ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu bihugu bya Afurika bizaborohera kuko basanzwe n’ubundi babitambutsa bakabijyana i Burayi na Aziya.
Ndemezo yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gukora amakoti ibihumbi 12 ku munsi hamwe n’indi myenda, dushobora kujya mu gihugu icyo ari cyo cyose kuko ducuruza mu mahanga, aho hari amahirwe y’amasezerano ya AfCFTA tuzajyayo nta kibazo”.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) kivuga ko ku mipaka bazajya bagabanya imisoro y’ibyinjira mu gihugu bashingiye ku bicuruzwa buri gihugu cya Afurika kizaba cyagaragaje ku rutonde rw’ibikurirwaho imisoro.
Mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, 54 byamaze gushyira umukono ku masezerano y’Isoko Rusange ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko 34 ni byo kugeza ubu byatanze inyandiko zigenga uburyo bizashyira ayo masezerano mu bikorwa.
MINICOM ikavuga ko buri mwaka yohereza mu bihugu bya Afurika ibicuruzwa biguzwe amadolari ya Amerika miliyari 1.6 (aragera kuri miliyari igihumbi na 500 y’amanyarwanda), ariko yihaye intego yo kugera kuri miliyari eshanu z’amadolari buri mwaka muri 2030, kubera kubyaza umusaruro amasezerano ya AfCFTA.
@igicumbinews.co.rw