Kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yayoboye inama y’abaminisitiri, mu biganirwaho hitezwemo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziheruka kwemezwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bibaye ngombwa zikavugururwa .
Inama iheruka yabaye ku wa 15 Nyakanga yemerezwamo zimwe mu ngamba zagombaga kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, bijyanye n’aho icyorezo cya Coronavirus kigeze mu gihugu, nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Zimwe muri serivisi zafunguwe icyo gihe harimo insengero, ariko buri rusengero rukemererwa gukorana n’inzego z’ibanze z’aho rukorera, nyuma yo kugenzura ko rwashyizeho uburyo bwihariye burufasha kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Hari uturere insengero zakomeje gufungwa.
Ni inama y’abaminisitiri iteranye mbere y’iminsi mike ngo hasubukurwe ingendo zose z’indege, guhera ku wa 1 Kanama.
Kugeza ubu zimwe muri serivisi ziracyafunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Ingendo zirabujijwe hagati ya saa tatu z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo, ingendo hagati mu karere ka Rusizi ziremewe ariko izihuza ako karere n’utundi ntabwo zemewe.
Kugeza ubu kandi imipaka irafunzwe, ndetse amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe. Amashuri nayo azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abari bamaze kwandura COVID-19, mu Rwanda ni abantu 1926, barimo 1005 bakize bagasezererwa mu bitaro, na batanu bitabye Imana.