Kuri uyu wa kane Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.

Mu byitezwe kwigirwa muri iyi nama harimo ingamba zerekeranye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Mu minsi mike ishize, imibare y’abandura icyo cyorezo mu Rwanda ndetse n’abo cyahitanye yarazamutse, ariko muri iyi minsi igaragaza ko irimo kumanuka.

Hitezwe ko iyi nama igira icyo ivuga ku ngamba zafashwe mu minsi ishize zo gushyiraho isaha ya saa moya yo kuba abantu bageze mu rugo, ku ngendo za rusange zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara ziherutse guhagarikwa, ku mashuri amaze igihe yarafunzwe, ku bikorwa byahagaritswe nk’utubari, umubare w’abitabira ibirori nk’ubukwe n’imihango itandukanye ndetse n’amabwiriza akurikizwa arimo nko kwisuzumisha COVID-19, n’ibindi.

Imyanzuro y’iyi nama Igicumbi News  irayibagezaho ikimara gushyirwa ahagaragara.

Inama nk’iyi yaherukaga guterana ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, iteraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

@igicumbinews.co.rw