Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu.

Magingo aya, Coronavirus yamaze gufata indi sura mu minsi mike ishize, aho mu gihe kitageze ku byumweru bibiri hamaze gupfa abantu batandatu mu gihe abarenga 600 bo bamaze kwandura.

Byitezwe ko iyi nama iza gutangarizwamo ingamba nshya zo gukumira iki cyorezo zishobora no kugeza ku gufunga ibikorwa bimwe na bimwe byari byarafunguwe ariko ubu bikaba bigaragara nk’ibyahaye icyuho iki cyorezo.

@igicumbinews.co.rw