Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri

Umukuru w’Igihugu yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo gutangarizwamo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus dore ko iheruka ariyo yatangarijwemo ko amashuri agiye gusubukurwa.

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga kuba ku wa 25 Nzeri, icyo gihe yanzuye ko amasaha y’ingendo avanwa saa tatu z’ijoro agashyirwa saa yine ndetse ko amashuri agomba gufungurwa nyuma y’amezi agera kuri arindwi afunzwe.

Muri iyi nama byitezwe ko hatangazwa ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri agomba gufungurwa, ndetse bitewe n’uko ubwandu bwa Coronavirus bwacogoye ugereranyije na mbere, birashoboka ko n’amasaha y’ingendo ashobora kongera guhinduka kugira ngo abantu babashe gufashwa kubona umwanya uhagije wo gukora mu kuzahura ubukungu bw’igihugu bwazahajwe n’iki cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarwa abantu 31 bamaze guhitanwa na Coronavirus mu gihe 4896 bo bamaze kwandura.

 

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya COVID-19

 

 

Abaminisitiri bose bagize Guverinoma bari bitabiriye iyi nama
@igicumbinews.co.rw