Kurikira Live Misa y’umuganura ya Cardinal Kambanda yitabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yitabiriye Misa y’umuganura ya Cardinal Antoine Kambanda, yabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru, hagamijwe gushimira Imana ku ntambwe ikomeje gufasha Kiliziya Gatolika mu Rwanda gutera.

Ni umuhango wabaye nyuma y’uko ku wa 28 Ugushyingo 2020, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Kambanda, ahawe inshingano nka Cardinal, urwego rukuru rufata ibyemezo muri Kiliziya Gatolika.

Cardinal Kambanda yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abakristu muri rusange, nyuma yo guhabwa ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza umuryango w’Imana.

Yagize ati “Nishimiye kwifatanya namwe mwese, kugira ngo dushimire Imana kandi mbasangize no ku mugisha nahawe mpabwa ubu-cardinal, uyu munsi uwo mugisha nkaba nywucyuhe hano mu Rwanda.”

Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko bashimira Imana kubera ko Antoine Kambanda yahawe ubu Cardinal na Papa Francis, inkuru yashimishije abanyarwanda bose.

Yakomeje ati “Nyiricyubahiro Cardinal, kuba mubaye umu-cardinal byaradushimishije cyane, abantu benshi twahuriye ku mateleviziyo, ku maradiyo, no ku mbuga nkorambaga zitandukanye, dushimira, kuko batweretse neza uko umuntu aba umucardinal, dore ko ari na we wa mbere u Rwanda rubonye.”

“Koko rero, muje mukomeza ku rundi rwego umurongo muremure w’abakristu n’abiyeguriye Imana u Rwanda rwagize. Kuva kera twari dusanzwe tuzi ko Imana itaha i Rwanda. Ubu-cardinal bwanyu bwatumye tubyumva kurushaho, bituma tunumva uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu ruhando rwa Kiliziya y’Isi yose.”

Yashimiye Cardinal Kambanda ku musanzu yakomeje gutanga mu rugendo rwo gukira ibikomere Abanyarwanda bagize kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko asanzwe ari Perezida wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu bepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Yakomeje ati “Kuba mwarabaye cardinal tubifata nk’ikintu kitwereka ko inzira turimo y’isanamitima ariyo nzira y’ukuri, kuko ituma umukristu agira impuhwe zisa n’iza Kristu, zisa n‘iz’Imana. Twumvise rero nanone ko kwemera Imana no kuyizera bikiza, ko gukunda abantu ubigiriye imana byomora, ko Kristu ari urukundo kandi natwe tukaba twarahisemo urukundo.”

Yavuze ko byashobotse ariko kubera politiki y’Ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho na Guverinoma irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, yatumye haba amahoro hagati y’Abanyarwanda.

Ati “Tuzakomeza rero dufatanye gutuma urukundo rusagamba, dufatanye kureba imbere no kuzamura igihugu no kubwira Abanyarwanda ko bafite imbaraga zo gukira ibikomere no kuzamura igihugu cyabo, bafatanyije n’Imana ibahora hafi.”

Iyi Misa kandi yitabiriwe na Musenyeri Andrezej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda; abepiskopi baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo Marcel Madila Basanguka wa Kananga akaba na Perezida w’ihuriro ry’abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na Congo; Umwepiskopi wa Goma na Uvira; abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi b’amadini n’amatorero n’abandi.

 

Perezida Kagame na Cardinal Kambanda bagera muri Kigali Arena

 

 

Iyi Misa yitabiriwe n’abahagarariye andi madini n’amatorero mu Rwanda

Kanda hano hasi ukurikire iki gitambo cya Misa: