Kuva itsinda Charry na Nina ryatandukana bagiye kongera kugaragara

Mu cyumweru gishize nibwo hatangiye ibitaramo by’uruhererekane byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Nina agiye kugaragara mu gitaramo cya mbere kuva itsinda yari ahuriyeho na mugenzi Charly risenyutse mu mpera z’umwaka wa 2019 nubwo kugeza magingo aya bataremera kubivuga ku mugaragaro.



Kugeza ubu Charly asa n’uwazinutswe ibijyanye n’umuziki mu gihe mugenzi we Nina ari muri gahunda zo gushaka uko yakongera kuririmba ari wenyine.

Amakuru twamenye ni uko ubwo hatangwaga urutonde rw’abahanzi bazifashishwa muri ibi bitaramo, Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko byaba byiza habonetsemo iri tsinda gusa ntibari bazi ko batagikorana.

Abashinzwe gutegura ibi bitaramo begereye aba bakobwa ariko basanga Charly adafite gahunda yo kuba yaza muri aka kazi, ariko Nina we ababwira ko nta kibazo.



Nubwo Nina ateganya kongera gukora umuziki we, nta ndirimbo arashyira hanze, azaririmba izo mu itsinda rya Charly na Nina.

Iri tsinda ni ryo ryonyine ry’abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru kurusha n’ay’abagabo.

N’ubwo icyabateranyije kitavugwaho rumwe, hari abemeza ko kuba barasezereye Muyoboke Alex byagize uruhare mu kubaca intege.

Riderman ni we wabimburiye abandi muri ibi bitaramo bica kuri televiziyo y’u Rwanda buri wa Gatandatu.

Ibi bitaramo kandi bizagaragaramo abandi bahanzi nka Butera Knowless, Yvan Burava, Nina na B Threy.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author