Kwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson nyuma yo gukira coronavirus babyaye

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’umugore bakundana Carrie Symonds batangaje ko bibarutse umuhungu.

Umuvugizi wa minisitiri w’intebe yavuze ko “bombi bishimiye cyane ivuka ry’umwana w’umuhungu umeze neza wavukiye mu bitaro by’i Londres muri iki gitondo”.

Boris Johnson w’imyaka 55 n’umukunzi we Carrie w’imyaka 32, mu kwezi kwa gatandatu nibwo bari bavuze ko bazabyara “mu ntangiriro z’impeshyi”.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo bashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo.

Aba niyo ‘couple’ ya mbere itarashyingiwe yagiye kuba ahatura hakanakorera minisitiri w’intebe w’Ubwongereza hazwi nka Downing Street.

Kuwa mbere nibwo  Johnson yasubiye mu kazi nyuma yo gukira coronavirus.

@igicumbinews.co.rw