Kwibohora26: Urugendo rwo kwibohora kuri Polisi y’u Rwanda

Buri mwaka tariki ya 04 Nyakanga u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora. Ni umunsi aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi yose bahura bagasubiza amaso inyuma mu 1994 ubwo hahagarikwaga  Jenoside yakorewe abatutsi bakishimira impinduka zimaze kugerwaho.

Mu rugendo rwo kwibohora igihugu cyagombaga  kongera kubaka inzego zikomeye mu kurwanya ibyaha no kubikumira. Nyuma y’aho umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’ingabo zawo za  APR babohoraga  u Rwanda icyo gihe rwari rufite imitwe ya gisirikare  itandukanye zagombaga gucunga umutekano w’igihugu, ituze  n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Aha twavuga nk’umutwe wa Jandarumori (Gendarmerie), umutwe wabarizwaga  muri Minisiteri y’Ingabo, urwego rwa Polisi rwabarizwaga muri Minsiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse hari n’urwego rw’ubugenzacyaha rwabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Mu mwaka wa 2000 muri Kamena Leta y’u Rwanda yatekereje guhuriza hamwe izo nzego zose uko ari eshatu hashingwa urwego rwa Polisi y’igihugu rwagombaga gukurikirana ibibazo byose bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Polisi y’u Rwanda nk’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano rwubakiye ku ndangagaciro 4 arizo ubunyamwuga, gukunda igihugu, ubunyangamugayo n’ikinyabupfura. Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa tariki ya 16 Kamena 2000 inshingano zayo za mbere mu rugendo rwo kwibohora kwari ukugarura umutekano uhamye mu gihugu, umutekano wari waramaze imyaka myinshi warabuze bikaza kugeza ku marorerwa ya Jenoside yakorerwe abatutsi muri Mata 1994 .

Kubaka uru rwego byatwaye imbaraga nyinshi mu kwitanga, ubunyamwuga mu kurwanya ibyaha no gushimangira ituze mu gihugu.

Gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano

Muri uru rugendo rwose, Polisi y’u Rwanda yagiye ikorana n’abaturage bya hafi muri gahudna zijyanye no gucunga umutekano no kuwubumbatira. Kuri ubu raporo zitandukanye zishyira u Rwanda muri kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite umutekano useseuye. Ibi kandi bituruka mu mikoranire n’izindi nzego zaba iza Leta n’iza abikorera bose bagatahiriza umugozi umwe kandi  bafite icyerekezo kimwe.

Imikoranire y’abaturage na Polisi y’u Rwanda mu by’umutekano ishingiye ku ndangagaciro, k’ubutabera no kubaha uburenganzira bwa muntu, uburinganire bw’ibitsina byombi, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, Ukuri, kwita ku nshingano, imikoranire ndetse no gukorana n’abandi mu mucyo.

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa yashyizeho imiyoboro itandukanye iyihuza n’abaturage. Twavuga imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru byayo haba ibikorera kuri murandasi ndetse n’ibisohora impapuro, imirongo itishyurwa yo guhamagaraho igihe hacyenewe ubutabazi bwihuse, hashinzwe amatsinda mu baturage arwanya ibyaha , aho kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano babarirwa mu bihumbi 174, amatsinda y’abanyeshuri arwanya ibyaha abarirwa hejuru ya 2000, amashyirahamwe y’ibigo bitwara abagenzi, hubatswe imikoranire n’itangazamakuru, abahanzi, ibigo bya Leta ndetse n’abikorera byasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’imikoranire.

Polisi y’u Rwanda kandi yaje gusanga gukorana n’abaturage mu by’umutekano ndetse no mu kuzamura imibereho myiza yabo ariyo nkingi ya mwamba mu gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda  igeza ku baturage gahunda zitandukanye zigamije iterambere rirambye ry’abaturage.

Imibereho myiza y’abaturage

Mu myaka 20 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, yagiye igeza ku baturage ibikorwa bitandukanye cyane cyane yibanda ku batishoboye ibubakira amazu yo kubamo, ubwishingizi mu kwivuza, gutanga amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba, gutanga amazi meza, kubaka imihanda ihuza abaturage, kurengera ibidukikije n’isuku n’ibindi bitandukanye.

Buri mwaka Polisi y’u Rwanda itegura ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse bakanakangurirwa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe bagakumira ibyaha bitaraba.

Kuzamura imibereho myiza y’abaturage biri mu murongo mwiza wo kwibohora aho buri muturarwanda yumva neza uruhare rwe mu kurwanya ibyaha no kubikumira, kuzamura imibereho myiza yo shingiro y’umutekano urambye.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 17 Polisi y’u Rwanda yari imaze ishinzwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Polisi itagera ku ntego zayo idakoranye n’abaturage.

Yagize ati  “Polisi ntacyo yageraho igihe ikora yonyine ariko yagera ku ntego zayo igihe ikoranye n’abaturage.”

Polisi y’u Rwanda yagiye yiyubaka ubwayo

Mu rwego rwo kugira ngo Polisi ishobore gucunga neza umutekano w’abaturage n’ibyabo, hategurwa amahugurwa ku bapolisi ndetse n’ibikoresho bigezweho, kubaka ibikorwaremezo, kuzamura imibereho myiza y’abapolisi, ikoranabuhanga, uburinganire bw’ibitsina byombi, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro. Ibi byose nibyo byibanzweho mu rwego rwo gushimangira umutekano urambye wo shingiro kwibohora mu bukungu n’iterambere.

Ibigo by’ishuri rya Polisi nka kaminuza ya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze, ishuri ry’amahugurwa ya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) ndetse n’ishuri rihugura abapolisi ku kurwanya iterabwoba (CTTC), ibi bigo nibyo mutima ndetse n’ishingiro ry’ubunyamwuga n’ikinyabupfura ku bapolisi b’u Rwanda.

Amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 niyo yabaye intandaro yatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kujya rujyana abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Abapolisi ba mbere bagiye mu butumwa mu mwaka wa 2005, aho bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani nyuma ubu butumwa bwaje kuba ubw’umuryango w’abibumbye na Afrika yunze ubumwe mu ntara ya Darfur (UNAMID).

Nyuma y’imyaka 15, abapolisi b’u Rwanda barenga 7700 bajorejwe mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi, harimo abagore 1400.

Kuri ubu u Rwanda ni urwa kabiri mu kugira abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye.

Abapolisi b’u Rwanda ubu bajya mu butumwa mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), Darfur (UNAMID), Haiti (BINUH) na Abyei (UNSFA).

Muri uru rugendo rw’imyaka 15 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Polisi y’u Rwanda yabungabunze amahoro muri Cote d’Ivoire, Mali, Liberia, u Rwanda rwanohereje abapolisi muri Haiti, rwohereje abapolisi ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York ndetse hari n’abagiye mu mirimo yo kuyobora imitwe y’abapolisi muri Code d’Ivoire (UNOCI) no muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Polisi y’u Rwanda kandi yashyizeho imirongo abaturage bakwitabaza bahamagara

110: Umutekano wo mu mazi

111: Inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi

112: Ubutabazi bwihuse

113: Umutekano wo mu muhanda

118: Ibibazo bijyanye n’umutekano wo mu muhanda

997: Kurwanya ruswa

3511: Uhohotewe n’umupolisi

WhatsApp: 0788311155

Twitter: @Rwandapolice

YouTube: Rwanda Police

Facebook: Rwanda National Police

Instagram: Rwanda National Police

@igicumbinews.co.rw