Kwibuka26: Mu cyumweru kimwe hamaze kugaragara ibyaha 46 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ku ifoto ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko guhera tariki 7 Mata kugera kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020, mu gihugu hose hari hamaze kwakirwa ibibazo 46 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Intara y’Amajyepfo ikaba ariyo yakozwemo ibyaha byinshi bigera kuri 18.

CP Kabera yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yagarukaga ku ishusho y’umutekano y’icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gisozwa tariki 13 Mata.

Yavuze ko kuva hatangijwe iki Cyumweru cyo Kwibuka, biba byitezwe ko hagaragara ibikorwa nk’ibi ariko inzego z’umutekano nazo ziba zikurikirana uko umutekano urimo kubungwabungwa.

Ubwo yari kuri RBA, CP Kabera yavuze ko kuva icyunamo cyatangira hagaragaye ibintu birimo gupfobya, gutema intoki no kurandura imyaka, amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo ugasanga hajemo ibikorwa byo gutobora inzu y’umuntu wacitse ku icumu no kuvuga amagambo asesezereza.

Yagize ati “Ubu tumaze kugera ku byaha 46 byakiriwe, harimo birindwi byo mu Mujyi wa Kigali, 10 byo mu Burasirazuba, bitandatu byo mu Burengerazuba, 18 byo mu Majyepfo na bitanu byo Majyaruguru.”

“Birumvikana ko ibi bibazo bikurikiranwa kandi hari abafashwe bashyikirirwa RIB, ubwo nayo izakora ibishoboka kuko amategeko arahari, ibi byose bigize icyaha kuko amategeko arahari.”

Ingero za bamwe mu bavuga ko bamaze guhohoterwa muri ibi bihe, harimo umuturage utuye mu karere ka Kirehe, uvuga ko tariki 6 Mata habura amasaha make ngo kwibuka bitangire, abagizi ba nabi bamutemeye insina.

Mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaranduriwe amateke n’imyumbati.

Tariki 7 Mata, inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango zataye muri yombi umuntu umwe wakekwagaho kugira uruhare mu gutema insina uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka ushize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwari rwatangaje ko ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyumweru cy’Icyunamo byari byagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ibiri yari yabanje.

Muri icyo Cyumweru cy’Icyunamo, RIB yari yakiriye ibirego 72 by’abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, ita muri yombi abagera kuri 69.

Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo yatanzwemo 25, iy’Uburasirazuba 27, iy’Uburengerazuba ni bitatu, Amajyaruguru yari afitemo birindwi naho Umujyi wa Kigali ufite 10.

Itegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 25 Nzeri 2018 mu ngingo ya 4 y’iri tegeko isobanura ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

@igicumbinews.co.rw