#Kwibuka27: Bimwe mu byaranze Tariki 7 Mata 1994

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bikaba bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi,…
Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni bakoresheje inama z’ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa.

Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo n’Abafaransa.

Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) izajya isohora inyandiko igaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu buri munsi. Iyi nyandiko ikubiyemo uko yakozwe tariki ya 07 Mata 1994.
Abasirikare bo mu Mutwe warinda Perezida Habyarimana ku isonga ryo gutsemba abatutsi muri Kigali
Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu umutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali, no kwica Abatutsi.

Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka. Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa Francois VERITER wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Kuri iyo tariki kandi nibwo major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’ Interahamwe.

Kurimbura abanyepolitiki batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside
Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo muri 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.

Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w’ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi niyo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

Hashingiwe ku mugambi wa jenoside wariho, gutsemba abatutsi byakwiriye mu gihugu hose nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana
Guhera tariki ya 6 mata 1994 nijoro, Radiyo Rwanda na RTLM byacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora Theoneste wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, risaba abaturage kuguma mu rugo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwica Abatutsi bose hatagize uhunga, muri ako kanya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane ku Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni nako kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi baricwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Aho ubwicanyi bwahise butangira ni muri Komini Giciye ku Gisenyi hiciwe Abatutsi benshi barimo n’umugore wa Bwana Bazivamo Christophe wakoraga mu mushinga w’ubuhinzi muri ako gace.

Muri Komine Bicumbi muri Kigali, burugumesitiri Juvenal Rugambarara yahise atangira gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatutsi. Uyu Rugambarara yemereye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ko we ubwe yishe Abatutsi bagera ku 100, akaba yarahamwe n’icyo cyaha.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri perefegitura ya Kibungo.

Mu yahoze ari Komini Runda muri Gitarama, mu karere ka Kamonyi, naho ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 mata 1994. Abatutsi baho biciwe mu duce twa Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, ku Kiraro/kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri station I Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi ndetse hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza.

I Runda hakomoka abakoze Jenoside b’ibirangirire ari nabo batangije Jenoside i Runda barimo Kamana Claver wari rwiyemezamirimo w’umwubatsi, Uwimana Pélagie, wari umwarimu na Ndayambaje Sixbert wari Burugumestri wa Runda.

Kuri uyu munsi kandi mu yahoze ari Komine Kayenzi, naho muri Gitarama, Abatutsi biciwe ahitwa kuri Cocobeka n’ahitwa Intwari kuri Nyabarongo, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Muri Komini Gisuma, perefegitura ya Cyangugu naho abajandarume batangiye kwica Abatutsi kimwe no muri Nyaruguru ahitwa i Ruramba.

Muri Komine Muko, perefegitura ya Gikongoro mu Karere ka Nyamagabe, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n’umukuru wa Polisi ya Komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura Albert, bishe Abatutsi batandatu bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi, barimo umukozi wari ushinzwe imari ya Komini, Michel Gacendeli n’umuryango we.

Mu mujyi wa Gisenyi, Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ikigo cya gisirikari mu karere ka Gisenyi yahise akoresha inama Interahamwe, Impuzamugambi, abasikikari n’abajandarume, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho bariyeri hose mu mujyi, no kwica icyitwa Umututsi cyose. Abishwe babasangaga mu ngo zabo, imodoka zitwara imirambo zikajya kubajugunya mu byobo byari byateguwe mu irimbi rya Gisenyi, abicanyi bahimbye “Komini Rouge”.

Ubwicayi bwahise butangira ku Nyundo bukomeza ku minsi yakurikiyeho, Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Nyundo, baricwa harokoka mbarwa. Ubwo bwicanyi nabwo bwateguwe kandi buyoborwa na Col. Anatole Nsengiyumva.

Ku mugoroba w’iyi tariki ya 07 Mata 1994 nanone, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari ntoya ya Nyundo naho abagera kuri 150 bicirwa muri Paruwasi gatolika ya Busasamana muri Diyosezi ya Nyundo.

Kuri uwo munsi kandi ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, muri Gisenyi, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n’Interahamwe kuri Komini Rubavu naho abandi bicirwa muri Centre St Pierre, mu nzu y’abakobwa ba Musenyeri, mu cyahoze ari Rwandex ya Gisenyi , kuri Kiliziya ya Paruwasi Stella Maris no kuri Komine Rouge.

Ubwicanyi bwarakomeje muri Mutura na Rwerere, i Mudende no mu Bigogwe, bicwa n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe cyayoborwaga na Lt Koloneli Alphonse Nzungize.

Itsembabatutsi mu Ruhengeri ryatangijwe n’inama iyobowe na Nzirorera Joseph

Tariki ya 07 Mata 1994, habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari umunyamabanga mukuru wa MRND ku rwego rw’igihugu, yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana Emmanuel wari burugumesitiri wa komini Mukingo, Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi wari burugumesitiri wa Komine Nkuli, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe kandi ko hatangwa imbunda hakanashyirwaho za bariyeri ahantu hatandukanye. Colonel Bizimungu yashinzwe gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, nyuma y’inama yatanze imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, n’abakuru b’Interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.

Abatutsi bahungiye mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE Busogo barishwe bose, abapolisi n’Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri paruwasi ya Busogo.

Kuri iyo tariki ya 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda, Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe ziyise Amahindure (umutwe w’abicanyi wo muri Komini Mukingo) bagiye kwica ahandi muri Ruhengeri; ni muri urwo rwego zagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, aho babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro. Ni ubwicanyi bwari buyobowe na Yussuf Munyakazi na diregiteri w’uruganda rwa CIMERWA Marcel Sebatware wahungiye mu gihugu cy’Ububiligi akaba yarabonye ubwenegihugu bwacyo.

Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, muri centre ya Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku biro bya komine Musasa ahari muri Perefegitura ya Kigali Ngari no mu nkengero zayo, i Muhondo mu Karere ka Gakenke, ku biro bya Komine Tare muri Kigali ngari, ku bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke.

Kuri uyu munsi kandi hishwe Abatutsi i Kananira muri Nkungu (Cyangugu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, (ubu ni mu Karere ka Nyabihu), Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero rw’Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira , abari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu, abari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse n’abari bahungiye kuri segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu kuva i Kigali, Gikongoro, Cyangugu, Ruhengeri, Gisenyi n’ahandi byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, ni ngombwa kuko ari uburyo bwo gushyigikira ubumwe n‘ubwiyunge mu Banyarwanda no gushyigikira no kurinda ibyo Leta yagejeje ku Banyarwanda. Kwibutsa amateka ya Jenoside ni ngombwa kuko ari ngombwa kurwanya abahakana bakanayipfobya, hamwe n’abandi bose barwanya gahunda zo kubaka Iguhugu.

Iyi nyandiko yateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Kanda hano hasi wumve ibyaranze Tariki ya 7 Mata 1994:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News